Yanditswe na MUTABAZI Fidele
Kuwa 4 Nyakanga 2020
Uyu mugabo wakoraga umwuga wo gutwara Moto, ufite imyaka 29 yamavuko, Yitwikiye ku biro bya polisi kubera ko bari bafashe moto ye bakanga kuyirekura.
Uyu mugabo Hussein Walugembe, moto ye bayifashe kuwa mbere mu karere ka Masaka kari mu burengerazuba bushyira amajyepfo y’iki gihugu.
Ibi byabaye nyuma yaho Leta ibujije abatwara ibinyabiziga bya moto zitwara abagenzi gukomeza gukora zitwara abagenzi mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Colonavirus.
Muri iki gihugu, moto zemerewe gukora bitarenze saa kumi nimwe z’umugoroba zatangiye gukora saa kumi n’ebyiri n’igice za mugitondo. kandi zigomba gutwara imizigo gusa.
Polisi itangaza ko uyu mu motari yari yatije inshuti ye moto maze ikayitwaraho umugenzi nyuma bakabafata.
Bivugwa ko uyu mugabo yasabye ko moto ye yarekurwa kenshi, maze nyuma uko bitinda agenda arakarira polisi kugeza ubwo aje kwitwikira kubiro byayo kuri uyu wa kane akoresheje essance.
Bamwe mu bapolisi bari aho bagerageje kuzimya uyu muriro bakoresheje amazi ariko nyakwigendera we yari yapfuye.
Bamwe mu bakora uyu murimo muri Uganda batangarije ibitangazamakuru bya uganda ko aba polisi bamwakaga ruswa igera ku madorari 40 y’Amerika angana ni 40,000 mu mafaranga y’u Rwanda ngo barekure Moto ye.
Ukuriye polisi, Poul Kangave, yatangaje ko iperereza riri gukorwa cyane kuba polisi batubahiriza amabwiriza agenga umurimo bakora, maze abatandukira babihanirwe.
