Uganda: Inshuti ya Bobi Wine yishwe bavuye mu kiganiro

UBUZIMA
Sangiza iyi nkuru abandi

Kuwa 19 Nyakanga 2020

Polisi ya uganda irimo irakora iperereza kucyaba cyateye uru rupfu rw’umwe mu nshuti za hafi z’icyamamare muri muzika ndetse akaba n’umunyapolitike Robert kyagulanyi azwi kw’izina rya Bobi Wine.

Polisi ivuga ko Charles Mutyabule yapfuye igihe ipikipiki yariho yagongwaga n’imodoka irimo irerekeza ahitwa Mabira ku muhanda Jinja-Kampala.

Bobi Wine avuga ko igihe yari avuye mu kiganiro kuri radiyo imwe ikorera mukarere ka Jinja abapolisi bashatse kwirukana inshuti ze bari bamutegereje.

Uyu munyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni sibwo bwa mbere ahanganye n’inzego zishinzwe umutekano muri iki gihugu.

Aciye ku rubuga rwe rwa Twitter ejo ku wa gatandatu ku mugoroba, Bobi Wine yanditse avuga ati: “Mu gitondo cy’uno munsi, igihe narimo mva kuri radiyo i Jinja, polisi n’abasirikare bateje imidugararo ku bateje imidugararo ku baturage bari bantegereje ngo bansuhuze”.

“Umwe mu nshuti zange zakadasohoka, Charles Mutyabule, yagonzwe n’imodoka y’igisirikare”.

Hagati aho, polisi itangaza ko Mutyabula yagonzwe n’imodoka yari kumwe n’uyo mushingamateka, akaba yapfiriye mu bitaro aho yari yajyanwe akimara kugongwa, nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Daily Monitor gisubiramo amagambo yavuzwe n’umuvugizi wa polisi.

Umuyobozi w’iyi radio, Michael Muwanguzi, yabwiye ikinyamakuru Daily Monitor ko abapolisi benshi bari bakikije radiyo ye mbere y’uko Bobi Wine ahagera.

Aya makuru arahakanwa n’umuvugizi wa polisi, Fred Enanga, uvuga ko ahubwo abapolisi bari bacunze umutekano w’uyu muririmbyi.

Yabwiye Daily Monitor ati: “Abantu bacu ntibinjiye mu nyubako z’iyi radiyo, bagumye hanze. Mushaka mwabaza abayobozi b’iyi radio. Kubera ko hari abagizi ba nabi bari bakikije iyi radiyo, twashaka gusa gukora ibishoboka byose kugira ngo Bobi Wine asubire i Kampala nta bantu benshi bamuri inyuma”.

Bobi Wine umunyamuziki akaba n’umunyapolitike muri Uganda

Bobi Wine ni umwe mu banyapolitike bahanganye cyane bikomeye na Perezida yoweri Kaguta Museveni, aho ubwe yivugira ko yiteguye kumutsinda mu matora,.

Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, yarahagaritswe igiye yagomba gukora igitaramo yagombaga  kumurika imigabo n’imigambi ye mu matora ateganijwe mu 2021.

Umukuru w’icyo gihugu Yoweri Kaguta Museveni ari ku butegetsi kuva imyaka 34 ishize, akaba ateganya kongera kwiyamamariza indi manda.

Leave a Reply

Your email address will not be published.