Ubuyapani:Umuherwe ashaka abantu 8 bazajyana ku kwezi akabishyurira

UTUNTU N'UTUNDI
Sangiza iyi nkuru abandi

Umuherwe w’Umuyapani,Yusaku Maezawa utunze za miliyari, yatumiye abantu umunani bo muri rubanda ngo bajyane na we mu rugendo rwo kuzenguruka ukwezi rwa kompanyi SpaceX ya Elon Musk.

Mu butumwa bwa videwo yashyize kuri Twitter, Yusaku yagize ati: “Ndashaka abantu bo mu byiciro byose”. Muri ubwo butumwa, yanatangaje uko abashaka kubisaba babigenza.

Yusaku yavuze ko azabarihira urugendo rwose, ko rero abazajyana na we bazagenda ku buntu. Biteganyijwe ko urwo rugendo, rwahawe izina dearMoon, ruzaba mu mwaka wa 2023.

Abasaba kujyana mu isanzure n’uwo muherwe bagomba kuba bujuje ibintu bibiri: bakwiye guteza imbere “igikorwa icyo ari cyo cyose” bakora mu “gufasha abandi bantu n’umuryango mugari mu buryo runaka”. Bagomba kandi kuba “bashaka gufasha abandi bari kumwe mu rugendo bahuriye kuri izo ntego”, nkuko Yusaku yabivuze.

Yongeyeho ati: “Naguze imyanya yose, rero ruzaba ari urugendo rwo mu muhezo”.

Yusaku – umuherwe mu byo kumurika imideri no gukusanya ibikorwa by’ubugeni (art) – mbere yavuze ko ateganya gutumira “abanyabugeni” bakajyana muri urwo rugendo mu cyogajuru ‘Starship rocket’.

Mu mwaka ushize, Yusaku yanatangije gahunda yo gushakisha umukobwa mushya bakundana wo kujyana na we muri urwo rugendo, nyuma ayiburizamo kubera “imbamutima z’uruvange”.

Mu 2018, Bwana Yusaku yatangajwe ko ari we mugenzi wa mbere ugenda ku giti cye biteganyijwe ko azajyanwa ku kwezi na kompanyi SpaceX y’umuherwe Elon Musk.

Uru rugendo ruteganyijwe kuba mu mwaka wa 2023, rwaba ari urwa mbere ku kwezi rukozwe n’abantu kuva mu mwaka wa 1972.

Leave a Reply

Your email address will not be published.