Ubutumwa bubabaje bwa Hamornize ku babaye abakunzi be

URUKUNDO
Sangiza iyi nkuru abandi

Umuhanzi w’Umunyatanzania uri mu bakunzwe,Harmonize,yahaye ubutumwa bwuje ikiniga abagore bakundanye,abashimira ibihe byiza bagiranye ndetse anabasaba kumubikira ibanga no kutazagenda bamusebya mu buryo bwo kumwangiriza izina.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram,Harmonize yanditse agira ati:”Ibi bimvuye ku ndiba y’umutima… Iminsi yose nubaha kandi nzakomeza kubaha buri umwe mu bagore nabanye na bo mu Rukundo. Ni ukuri kutihishira natangiranye na Jack,hakurikira Sarah nyuma haza Kajala, buri umwe n’igihe cye.”

Yakomeje avuga ko atakwibagirwa abo bakunzi be ndetse ko ari bo bamufashije kuba uwo ariwe ubu nka Harmonize tuzi, kandi ko baciye mu byiza n’ibibi bitandukanye.

Ati:”Nta n’umwe nteze gusuzugura cyangwa ngo muvuge nabi, musebye ahubwo ndabubaha nkanabaha agaciro kandi barenze izindi nshuti nigeze.” Na none ati:”Bucyana ayandi; nta wamenya iby”ejo hazaza!”

Harmonize yasoje ubutumwa bwe n’amagambo ashimira cyane umukunzi we wa nyuma Kajala agira ati:”Ni we muntu wa nyuma nyir’umutima wanjye, nta wamenya iby’ejo ariko jye ndagushimiye mu gihe twari kumwe, kandi nzakomeza mbikore nanagusengere uzahirwe kandi ugire amahoro.”

Aya magambo ya Harmonize yerekana imbamutima ze ku bakunzi be babanye mu rukundo avuga ko adateze kwibagirwa cyangwa ngo abateshe agaciro,yatumye abenshi babibona nk’uburyo bwo kubareshya ngo batazamuvamo ku nenge ze cyangwa aho yaba yaragenze nabi.

Harmonize ni umuhanzi bivugwa ko yakuriye mu muryango uciriritse cyane,ariko aza kugira umwete mu mpano ye aho ubu ageze ku rwego rwo hejuru nk’abandi bahanzi b’ibyamamare mu ku ruhando mpuzamahanga.

Harmonize ni umwe mu bahanzi bazamukiye mu nzu itunganya umuziki ya Diamond Platnumz yitwa ‘Wasafi’  ari naho yakoreye indirimbo nka “Bado”, “Waache waoane”, “Kwangwaru” n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.