Ubutaliyani burasaba Loni gukora iperereza ryihuse ku rupfu rwa Ambasaderi wayo wishwe

MU MAHANGA POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubutaliyani,Rudi Di Maio,arasaba Umuryango w’Abibumbye gufungura iperereza ryawo mu gushakisha abihishe inyuma y’urupfu rwa Ambasaderi Luca Attanasio.

Ubu busabe bw’Ubutaliyani buje mu gihe leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo na yo ikomeje iperereza ku iyicwa ry’uyu wari uhagarariye Ubutaliyani ku butaka bwayo.

Impamvu Ubutaliyani bukomeje kotsa igitutu Umuryango w’Abibumbye,ngo nuko urugendo Ambasaderi Luca yiciwemo rwari rwateguwe n’ishami ry’uyu muryango ryita ku biribwa(PAM).

Yagize ati:”Twasabye rero ku mugaragaro ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa na LONI gufungura iperereza kugira ngo hasobanuke ibyabaye,impamvu z’ibikoresho by’umutekano byakoreshejwe n’abafashe ibyo byemezo. Twasobanuye kandi ko dutegereje ibisubizo bisobanutse kandi byuzuye mu gihe gito cyane”.

Kuri ubu,Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Congo yamaze gusohora itangazo rivuga ko nta mudipolomate wemerewe kongera gusohoka mu mujyi wa Kinshasa,atabimenyesheje ubuyobozi.

Umuyobozi muri Minisiteri y’Itumanaho muri Congo,yamaze gukurwa mu mirimo ye azira guhubukira gusohora itangazo ryemeza ko igitero cyahitanye ambasaderi cyagabwe na FDLR,mu gihe iperereza ribyemeza ritari bwanatangire.

Leave a Reply

Your email address will not be published.