Ubushyamirane bwa Korea ya ruguru n’iyepho bwatumye iya ruguru ituritsa ibiro byazihuzaga

POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na MUTABAZI Fidele

Kuwa 16 Kamena 2020

Koreya ya ruguru yaturikije ibiro byayo byayihuzaga na Korea y’epfo biri hafi y’umujyi wa Kaesong uri ku mupaka w’ibihugu byombi, nkuko abategetsi ba Korea y’epfo babivuga.

Ibi bibaye hashize amasaha gusa Korea ya ruguru ikangishije bundi bushya Korea y’epfo ko igiye gukora igikorwa cya gisirikare.

Ibyo biro biri muri Korea ya ruguru byafunguwe mu mwaka wa 2018 ngo bifashe Korea zombi guhana amakuru.

Umwuka w’ubushyamirane hagati ya Korea zombi umaze ibyumweru ututumba, bivuye ku matsinda y’abatorotse ubutegetsi bwa Korea ya ruguru bagahungira muri Korea y’epfo.

Kim Yo-jong, mushiki w’umutegetsi mukuru wa Korea ya ruguru Kim Jong-un, yasohoye itangazo mu mpera y’icyumweru gishize avuga ko bazasenya ibyo biro “mu buryo bubabaje”.

Minisiteri y’ubuhuza ya Korea y’epfo ikorera mu murwa mukuru Séoul, yemeje ko ku isaha ya saa munani n’iminota 49 z’amanywa ku isaha yaho, haturitse ikintu kuri ibyo biro.

Mu cyumweru gishize, Korea ya ruguru yatangaje ko ihagaritse imiyoboro y’itumanaho yayihuzaga na Korea y’epfo.

Ibi bihugu byombyi byashyizeho ibyo biro by’ubuhuza nyuma y’ibiganiro hagati ya Kim Jong-un na Perezida Moon-Jae-in wa Korea y’epfo.

Leif-Eric Easley, wigisha kuri Kaminuza ya Ewha University i Séoul, yagize ati:

“Uku gusenya ibiro by’ubuhuza by’i Kaesong kwakozwe mu buryo bw’urugomo na Korea ya ruguru ni ikimenyetso gikomeye gihungabanyije ubwiyunge n’imikoranire hagati ya Korea zombi”.

Bamwe mu basesenguzi bavuga ko Korea ya ruguru iri gushaka guteza akaga ngo ibone icyo yitwaza cyo gukangisha mu biganiro n’Amerika kuri gahunda y’intwaro za kirimbuzi ubu byahagaze.

Korea ya ruguru na Korea y’epfo biracyari mu ntambara kuko nta masezerano y’amahoro yigeze ashyirwaho umukono ubwo intambara yabihuzaga , yiswe intambara ya Korea yarangiraga mu mwaka wa 1953.

Mushiki wa Perezida wa korea ya ruguru Kim Yo-Jong amaze kuba icyamamare muri rubanda.
Ibi biro bihuza Korea ya Ruguru na korea y’epfo byafunguwe tariki ya 14 nzeri 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published.