Ubushinwa:Yategetswe kuriha umugore we indishyi ku mirimo yo mu rugo

MU MAHANGA UTUNTU N'UTUNDI
Sangiza iyi nkuru abandi

Icyemezo gisa n’icyanditse amateka ku isi,aho urukiko rwa gatanya rw’i Beijing mu Bushinwa rwategetse umugabo kuriha indishyi umugore ku kazi kose ko mu rugo yakoze mu gihe bamaranye.

Nk’uko byemejwe mu mwanzuro w’urukiko,uwo mugore azahabwa ama-yuan 50,000 (arenga miliyoni 7.6 y’u Rwanda) ajyanye n’igihe cy’imyaka itanu yamaranye n’uwo mugabo mu rushako akora imirimo yo mu rugo nta gihembo ahabwa.

Impaka zikomeye zabaye nyinshi kuri murandasi ku gaciro k’imirimo yo mu rugo. Bamwe bavugaga ko ayo mafaranga y’indishyi ari macye cyane.

Iki cyemezo cy’urukiko kije nyuma yuko Ubushinwa bushyizeho itegeko rishya rijyanye n’imibanire.

Nkuko inyandiko z’urukiko zibigaragaza, uwo mugabo watangajwe izina rimwe rya Chen mu mwaka ushize ni bwo yareze asaba gutandukana n’umugore we, watangajwe izina rimwe rya Wang, nyuma yuko bari bashakanye mu mwaka wa 2015.

Uwo mugore yabanje kwigononwa mu kwemera iyo gatanya, ariko nyuma asaba guhabwa indishyi y’amafaranga, avuga ko Chen nta mirimo n’imwe yo mu rugo yakoze cyangwa ngo akore inshingano zo kwita ku mwana wabo w’umuhungu.

Urukiko rw’akarere ka Fangshan mu murwa mukuru Beijing, rwanzuye rushyigikira ibivugwa n’uwo mugore,ndetse rutegeka umugabo kujya amuriha buri kwezi ama-yuan 2,000 no kumuriha icyarimwe ama-yuan 50,000 ku kazi ko mu rugo yakoze babana.

Umucamanza wari uyoboye iburanisha yabwiye abanyamakuru kuwa Mbere ko gutandukanya umutungo uhuriweho w’abashakanye, iyo bibaye nyuma yo kubana kwabo, ubusanzwe bikorwa bagabanywa ibintu bifatika.

Abashinwakazi bamara hafi amasaha ane ku munsi bakora akazi badahemberwa nk’uko bitangazwa n’umuryango w’Ubufatanye mu bukungu n’Iterambere (OECD).

Leave a Reply

Your email address will not be published.