Ubushinjacyaha bwasabiye Jean Claude Iyamuremye gufungwa burundu

MURWANDA
Sangiza iyi nkuru abandi

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabiye Jean Claude Iyamuremye igihano cy’igifungo cya burundu ku cyaha cya jenoside bumurega gukorera ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali mu mwaka wa 1994 .

Mu byo ashinjwa harimo kuba yagaragaye mu bitero bitandukanye ari kumwe n’Interahamwe n’abandi bicanyi,ndetse nk’uko abihamywa n’abatangabuhamya ngo yatwaraga imodoka yabaga irimo interahamwe n’abandi bakoraga Jenoside.

Ubushinjacyaha buvuga ko uregwa ubwe bitari ngombwa ko yiyicira umuntu ku giti cye, ko ahubwo kuba yaragaragaye mu bitero ubwabyo bihagije kugira uruhare mu bwicanyi. Buvuga ko kandi abatangabuhamya bagaragaje ko Iyamuremye ubwe yari mu gitero cyishwemo abatutsi i Gahanga,bityo bukamushinja kuba ari we wari utwaye imodoka y’umutuku yarimo interahamwe yahagaragaye.

Iyamuremye yari yavuze ko atigeze aba umwicanyi, atazanaba umwicanyi mu buzima bwe. Yavuze ko akomoka ku babyeyi b’ubwoko bubiri butandukanye nyina w’umututsikazi na Se w’umuhutu. Agasobanura ko kubw’ibyo adashobora kwica abatutsi, ko ibyo kubica bitakorwa n’abantu nka we.

Yongeraho ko yarezwe na nyina w’umututsikazi, avuga kandi ko n’igihe yari yahungiye muri Kongo yakomeje kugira umuco wo gukundana n’abo mu bwoko butandukanye.

Faustin Nkusi uhagarariye urwego rw’ubushinjacyaha yemeza ko uregwa yagize uruhare rutaziguye mu kwica abatutsi agashimangira ko imyiregurire ye nta shingiro yahabwa. Ubushinjacyaha buvuga ko hari ibikorwa bifatika ndetse n’ibigize icyo cyaha bwatangiye ibimenyetso uregwa atabashije kuvuguruza ahubwo akabwira urukiko amateka y’uko yarezwe.

Byitezwe ko mu iburanisha ritaha uruhande rwa Iyamuremye n’ubwunganizi ari bwo ruzatanga imyanzuro ya nyuma y’urubanza ari na bwo ruzagira icyo ruvuga kuri iki gihano yasabiwe.

Jean Claude Iyamuremye bakunze kwita “Nzinga” w’imyaka 46 y’amavuko yatawe muri yombi mu 2013 mu Buholandi aho yakoraga akazi ko gutwara abakozi ba ambasade za Isirayeli na Finlande muri icyo gihugu.
Yoherejwe kuburanira mu Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2016.

Leave a Reply

Your email address will not be published.