Ubushinjacyaha busabiye Idamange igifungo cy’iminsi 30 cya gateganyo

ABANTU MURWANDA
Sangiza iyi nkuru abandi

Ubushinjacyaha busabiye umunyarwandakazi Idamange Iryamugwiza Yvonne gufugwa by’agateganyo iminsi 30,mu rubanza ari kuburana mu buryo bw’ikoranabuhanga kuri uyu wa Kane tariki 04 Werurwe 2021.

Idamange yahakanye ibyaha bitandatu byose aregwa birimo icyo gukomeretsa umupolisi uri mu bari baje kumufata no gutanga sheki(cheque)itazigamiye.

Mu iburanishwa riri kubera mu cyumba cy’urukiko rw’ibanze rwa Gasabo,Idamange yabwiye urukiko ko kuba umupolisi yarakomerekeye iwe abifata nk’ibyoroshe,ngo kuko byari kuba ibindi iyo imbwa ze z’inkazi ziza kuba zitaziritse.

Umwanditsi w’urukiko yatangiye asoma umwirondoro wa Idamange,asaba ko hakosorwa udukosa twari turimo cyane cyane mu mazina y’aho yavukiye.

Nyuma yo guhakana ibyaha Idamange aregwa uko ari bitandatu,ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo bubisobanure neza maze buvuga ko bine mu byaha bitandatu aregwa,byakorewe ku muyoboro we wa YouTube yacishagaho ibiganiro.

Nyuma yo kurondora uburemere bw’ibyaha bitandatu Idamange aregwa,ubushinjacyaha bumusabiye gufungwa by’agateganyo jiminsi 30.

Idamange we avuga ko ibyabaye atari ibyaha ahubwo ko ari ubuvugizi yakoze abitewe n’agahinda yaterwaga no kubona imibereho mibi abanywarwanda baciriritse babayemo,ngo biyewe n’ihagarara ry’ibikorwa kubera ingamba zo kwirinda Coronavirus.

Idamange avuga ko uwakomeretse bishobora kuba byaratewe n’ibikoresho biba iwe mu rugo birimo n’amacupa.

Iburanisha rirakomeje…

Leave a Reply

Your email address will not be published.