Uburyo wakwegera umukobwa umusaba urukundo

URUKUNDO UTUNTU N'UTUNDI
Sangiza iyi nkuru abandi

Uyumunsi tugiye kuberaka uburyo wakoresha wegera umukobwa mubonanye bwambere wifuza kurushinga nawe. Dore ibyo wakurikiza rero bikagufasha muri urwo rugendo:

Genza ibintu gake. niba ushaka ko umukobwa mumarana igihe, gerageza ube wirinze kumubwira cyangwa kumwereka ko umukunda, ntagihe muramarana kuko abakobwa bakunda abasore babaryoshya bababwira amagambo meza anogeye amatwi, iyo ibyo ubimubwiye ntagihe muramarana, akubona nkumusore w’impubutsi bigatuma agenda akwihunza, agabanya kuvugana nawe, rimwe narimwe wamuhamagara ntafate telefoni cyangwa ntakwiteho nkuko wowe wabishakaga cyangwa wabiteganyaga. genda gake kugirango muzagere kure



Menya neza niba yakwemeye. Ibizagufasha aha, ushobora kugenzura amarangamutima ye. musabe ko mwasohokana wumve uko agusubiza, iyo yakwemeye nawe cyangwa atakwemeye byose ubimenyera mugisubizo aguhaye ucyimara kumusaba ko musohokana. iyo agusubije ati ntamwanya, ndumva ntameze neza nibindi nkibyo, uhita umenya ko atari tayali kwinjira m’umubano wanyu. ushaka uburyo bwose wamuhamo akazami ko kumusaba ikintu ukareba ko agitsinda

Mushimire cyane kubera umwanya aguha. Aha icyo ukora kugirango izamwegukane, gerageza kumushimira cyane akanya aguha mukaganira cyangwa akaguhamagara kubera rimwe na rimwe uba wabyibagiwe. aho kandi bigaragaza ko nawe aba yabigizemo uruhare m’umubano rwanyu

Mubwire ko umukunda. Nyuma yo gukurikiza ibyo byose, kandi mumaranye agahe, mubwire imico myiza ye, ibyo umaze kumubonaho, ko ubona mwahuza kuko aha umukobwa ubwe nawe aba yatangiye kukwiyumvamo, rero ntibizakugora kuko mwaharuye inzira mwembi. aha wirinda icyitwa ubwoba cyose, bukagushiramo .

Nibyiza kwitonda cyane mbere yuko ufata umwanzuro wo kujya m’urukundo n’umukobwa utarabanza kumugerageza kurizo ngigo ziri hejuru



Leave a Reply

Your email address will not be published.