Uburusiya bwamaganye ibihano bya Amerika kuri Irani

MU MAHANGA POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Kuri uyu wa kane, Uburusiya bwatangaje ko bwamaganiye kure iterabwoba Amerika ikomeje gushyira kuri Irani ndetse bunasaba ko ibihano iki gihugu cyahawe bigomba gukurwaho igitaraganya.

Nyuma y’igisa n’akato Irani yari yashyizwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Uburusiya bwo bwatangaje ko bwiteguye guhererekanya ibicuruzwa na Irani nubwo igihe  cy’ibihano byo kutagura intwaro yafatiwe cyari giteganyijwe kuzarangira kuwa 18 Ukwakira 2020.

Kuri iki kibazo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishaka ko ibihano byafatiwe Irani igihe habagaho amasezerano ya Nikleyeli mu 2015 byagumizwaho, gusa nyuma y’igihe cyagenwe ikindi cyemezo cyafatwa bigizwemo uruhare n’ibindi bihugu binyamuryango bya ONU.

Mu gisa no gushaka guca intege Irani, Amerika yatangaje ko iri gukora ibishoboka byose ngo Irani idakomeza kugura indege z’intambara mu Bushinwa ndetse n’ibindi bikoresho ikura mu Burusiya biyifasha kwikingira ibitero by’indege za Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu kiganiro Minisititi w’Uburusiya ushinzwe imigenderanire n’andi mahanga, Sergei Lavrov, yagiranye na mugenzi we wa Irani, Mohammad Javad Zarif, yamwijeje ko iterabwoba rya Amerika rigomba guhagarara kuko rinyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.

Kuva Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikuye mu masezerano ya Irani muri 2018, zabibye urwango n’ibindi bihugu bikomeye nk’Uburusiya,Ubushinwa ndetse n’ibindi byo ku mugabane w’Uburayi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.