Yanditswe na MUTABAZI Fidele
Kuwa 18 Kamena 2020
Imbere y’Imana ishoborabyose, imbere y’imbaga y’Abarundi bose, ngewe Evariste Ndayishimiye Umukuru w’Igihugu cy’Uburundi, ndarahiye ko ntazarenga ku Masezerano y’Ubumwe bw’Abarundi, ku bw’itegeko nshinga rya Repubulika y’Uburundi n’ayandi mabwiriza kandi ndemeye ko nzaharanira ntizigama ineza y’Uburundi n’Abarundi, nkubahiriza ubumwe bw’Abarundi, amahoro n’ubutungane kuri bose. Ndemeye kurwanya ikimenyane, guharanira no guteza imbere ikiremwa muntu n’abenegihugu bose, no guharanira ubusugire bwa Repubulika y’Uburundi.
Ahabereye umuhango wo kurahiza Evariste Ndayishimiye
Ibirori byo kwimika umukuru w’igihugu mushyashya w’u Burundi, Majoro Generali Evariste Ndayishimiye, birimo birabera ku kibuga cy’umupira Ingoma cyo mu ntara ya Gitega, umurwa mukuru wa politiki y’uburundi.
Evariste Ndayishimiye n’umutambukanyi we Angelique bageze ahabereye uyu muhango ku isaha y’I saa tanu zuzuye.
Ntabwo uyu muhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu baza muri ibi birori kubera icyorezo cya coronavirus.
Icyegera cya mbere cy’umukuru w’igihugu cya Tanzania Samia Suluhu we na Jakaya Mrisho Kikwete wahoze ayoboye iki gihugu bo bawitabiriye.
Abandi bashyitsi bawitabiriwe ni abamininisitiri b’ububanye n’amahanga b’ibihugu bya Guinée équatoriale hamwe na Congo Brazaville n’intumwa ya Perezida wa Misiri.

