Ubufaransa:Umwiraburakazi Solitude agiye kubakirwa ikibumbano

MU MAHANGA
Sangiza iyi nkuru abandi

Ubufaransa bugiye kubakira ikibumbano umwiraburakazi, wiswe Solitude, wabaye impirimbanyi yo kwishyira ukizana kw’abirabura ndetse akanarwanya ubucakara bwabakorerwaga ahagana mu kinyejana cya 19.

Iki kibumbano biteganyijwe ko kizubakwa mu murwa mukuru w’Ubufaransa i Paris aho kuba i Guadeloupe aho Solitude yaratuye. Bivugwa ko nyuma Solitude yaciriwe urubanza rwo gupfa, ariko bamuha uburenganzira bwo kubyara mbere y’uko batangira kumwica urw’agashinyaguro ngo abere urugero abandi birabura.

Umuyobozi w’Umujyi wa Paris, Anne Hidalgo, ubwo yafunguraga agace kamwitiriwe, yavuze ko Solitude yabaye incungu ndetse n’ikimenyetso gikomeye. Ikibumbano cya Solitude, kigiye kuba icya 2 mu bibumbano by’abagore biboneka mu murwa mukuru Paris, nyuma y’icya Josephine Baker wabayeho kuva 1906-1975.

Uretse iki kibumbano, Solitude afite ubusitani bwamwitiriwe buzwi nka ‘Jardin de Solitude’ buri hafi y’agace kitiriwe Jenerali Catroux na ko kazwi nka ‘Place du Général Catroux’, mu burasirazuba bushyira uburengerazuba bw’umurwa mukuru wa Paris, ahazubakwa iki kibumbano.

Leave a Reply

Your email address will not be published.