Ubufaransa:Abantu 5 baguye mu mpanuka y’indege 2 zagonganye

MU MAHANGA
Sangiza iyi nkuru abandi

Mu burengerazuba bw’Ubufaransa, indege  2 nto zagonganiye mu kirere zigwa hasi,  abantu batanu bahita bapfa nk’uko bitangazwa na Leta y’iki gihugu.

Izi ndege zagonganiye mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’umujyi wa Tours, ejo ku wa Gatandatu mu masaha ya nimugoroba. Abashinzwe ubutabazi n’abashinzwe kuzimya inkongi bagera kuri 50 bahise bahagera, bahita bafunga aho izo ndege zaguye.

Aganira na AFP,  umwe mu babonye ibyabaye yavuze ko indege imwe yahubukiye kuri mubazi y’amatara ihita ikongoka. Indi ndege nini DA40 ya kompanyi Diamond, yaguye nko muri metero zirenga gato ijana, ahantu hataba abantu, ikaba yari itwaye ba mukerarugendo batatu.

Nta mpamvu ziramenyekana zaba zateye iyi mpanuka ndetse nta n’amakuru arenze ku bijyanye n’imyirondoro y’abapfuye aramenyekana.

Mu Bufaransa, impanuka nk’izi ntizaherukaga. Iheruka kandi yari ikomeye ni iyabaye mu karere ka Quiberon Bay hafi ya Brittany mu 1998. Icyo gihe indege ya Beechcraft 1900D yagonganye n’indi nto, abantu 15 bayipfiramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.