Ubufaransa: Padiri yarashwe kubera gusambanya umugore w’abandi

IYOBOKAMANA MU MAHANGA UTUNTU N'UTUNDI
Sangiza iyi nkuru abandi

Umupadiri wo mu idini rya Orthodox, ukomoka mu Bugereki ariko akaba yakoreraga ubutumwa mu Bufaransa, yarasiwe mu mu mujyi wa Lyon n’umugabo uvuga ko yamusambanyirizaga umugore nk’uko byagaragajwe n’abashinjacyaha.

Ucyekwaho icyaha w’imyaka 40 yabwiye abashinjacyaha ko uwo mupadiri yaryamanaga n’umugore we, bityo ikaba ari yo mpamvu nyamukuru yamuteye kumurasa.

Padiri Nikolaos Kakavelakis w’imyaka 52, yarashwe amasasu abiri ari hanze ya kiliziya ku itariki ya 31 y’ukwezi kwa 10 ubwo yari asohotse ari kuyifunga.

Uko kuraswa kwe kwabaye hashize iminsi abantu batatu bishwe batewe icyuma kuri kiliziya yo mu mujyi wa Nice mu majyepfo y’Ubufaransa.

Mbere, byari byabanje gucyekwa ko kurasa no gukomeretsa uwo mupadiri bifitanye isano n’icyo Perezida Emmanuel Macron yise “igitero cy’ubuhezanguni muri Isilamu” cy’i Nice, kuko bitahise bimenyekana icyari cyihishe inyuma y’uko kurasa kw’i Lyon.

Muri iki cyumweru ni bwo abakora iperereza bateye intambwe mu kazi kabo ubwo uwo mupadiri yashoboye kuvugana na polisi.

Uwo bivugwa ko afite ubwenegihugu bwa Georgie ucyekwaho kurasa padiri, yatawe muri yombi afatiwe iwe mu rugo i Lyon ku wa gatanu, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Le Parisien cyo mu Bufaransa.

Iki kinyamakuru gisubiramo amagambo yo mu itangazo ry’umushinjacyaha wa Lyon, Nicolas Jacquet, wavuze ko ucyekwa “bigaragara ko ari umugabo w’umugore waryamanaga n’uwarashwe”.

Uwo ucyekwa yabwiye abashinjacyaha ko nta mugambi yari afite wo kwica uwo mupadiri wari ucuditse n’umugore we w’Umurusiya w’imyaka 35, nkuko Le Parisien ibitangaza.

Kuri ubu, uwo mupadiri arimo koroherwa aho bamubaze kwa muganga kubera ibikomere by’amasasu, ni nyuma y’uko mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka, yari yatangaje ko asezeye ku kuba padiri muri iryo dini.

Leave a Reply

Your email address will not be published.