U Rwanda rwongeye kwigaragaza muri ‘shampiyona’ y’amagare

IMIKINO
Sangiza iyi nkuru abandi

Ku munsi wa gatatu wa shampiyona nyafurika y’amagare iri kubera i Cairo mu Misiri, u Rwanda rwegukanye umwanya wa kabiri mu mukino ukinwa abahungu bafatanyije n’abakobwa.

Uyu munsi kuwa Kane hakinwe umunsi wa gatatu wa shampiyona nyafurika  mu mikino w’amagare, aho abakobwa bakina bavanze n’abahungu mu ndimi z’amahanga bizwi nka “team mixed relay”.
 
Abakobwa batatu;Ingabire Diane, Nzayisenga Valentine na Tuyishime Jacqueline babanje barahaguruka basiganwa mu birometero 28, basoje hahaguruka abahungu barimo Nsengimana Jean Bosco na Habimana Jean Eric na bo basiganwa birometero 28.

Bamaze gusoza isiganwa hateranyijwe ibihe bose uko ari batandatu bakoresheje muri birometero 56, maze igihugu cya Afurika y’Epfo kiza ku mwanya wa mbere aho bakoresheje iminota 39, amasegonda 18 n’iby’ijana 24, u Rwanda rwo rwaje ku mwanya wa kabiri rusizweho 03’43″13 naho Ethiopia iza ku mwanya wa gatatu.

Ejo kuwa gatanu tariki 05 werurwe 2021 irushanwa rizakomeza aho hazakinwa isiganwa risanzwe ryo mu muhanda, hakazakina ibyiciro by’abakiri bato (batarengeje imyaka 18) ku bahungu n’abakobwa, ku Rwanda ho hakazakina ingimbi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published.