U Rwanda rwemeje umushinga w’ihingwa n’icuruzwa ry’urumogi

MURWANDA
Sangiza iyi nkuru abandi

U Rwanda rwamaze kwemeza umushinga wo guhinga no kohereza ‘urumogi’ mu mahanga ku mpamvu z’ubuvuzi no kubona inyungu y’amafaranga.

Inama y’Abaminisitiri yemeje ibyerekeye “ihingwa, itunganywa n’iyoherezwa mu mahanga ry’ibimera byifashishwa mu rwego rw’ubuvuzi”. Aha Minisitiri w’ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yabwiye televiziyo Rwanda ko kimwe muri ibyo bihingwa ari ikitwa ‘cannabis’, kizwi nk’urumogi mu rurimi kavukire.

U Rwanda rubaye igihugu gishya muri bike muri Afurika nka; Afurika y’Epfo, Malawi, Zambia, Zimbabwe na Lesotho byemeye guhinga no kugurisha urumogi ku mpamvu z’ubuvuzi.

Mu Rwanda, urumogi rusanzwe ruri ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bitemewe mu gihugu.Kubitwara, kubicuruza no kubikoresha bihanwa n’amategeko. Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije yavuze kandi ko “ibyo bimera hari inganda zibikoramo imiti ivura abafite uburibwe bukabije n’abafite ibibazo byo mu mutwe”.

Yagize ati “Turashaka kugira uruhare mu kugira ngo ibigo by’ubushakashatsi n’ibigo bikora imiti nk’iyo tubihe ibyo bikeneye kugira ngo twinjize amafaranga”. Ati”Iki gihingwa kizategurwa mu buryo butekanye ndetse n’abemerewe kubikora bazahabwa uruhushya”.

Mu mwaka ushize, isoko ry’urumogi ku isi, ryabarirwaga agaciro ka miliyari $150 kandi rishobora kugera kuri miliyari $272 mu 2028 nk’uko bivugwa na Barclays Bank.

Leave a Reply

Your email address will not be published.