U Rwanda rwahawe rugari ku ngendo zijya mu Bubiligi

MU MAHANGA MURWANDA
Sangiza iyi nkuru abandi

U Bubiligi bwagiriye ikizere u Rwanda, butangaza ko nta mu turage warwo cyangwa umugenzi uturutse mu Rwanda uzongera gushyirwa mu kato no gupimwa igihe ashyitse muri icyo gihugu.

Ibi byemejwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bubiligi aho yavuze ko iki gihugu gihaye ikaze abagenzi baturuka mu Rwanda n’abava nuri Koreya y’Epfo, mu gihe ibindi bihugu ingendo zikomeje kuba zihagaze.

Mu byateye uku gukomorerwa harimo kuba u Rwanda rwarakajije ingamba zo kwirinda no gukumira icyorezo cya Coronavirus, bityo rukaba ruri mu bihugu abahagenda bafite ibyago bike byo kuhakura coronavirus. Kuri ubu, u Rwanda na Koreya y’Epfo ntibikiri mu bihugu bishidikanywaho ku bushobozi bwo kwirinda, ubwo gupima ndetse n’ubwo kwita ku basaganywe icyo cyorezo .

Ubusanzwe, abantu baturutse mu bindi bihugu baza mu Rwanda basabwa kuba bipimishije muri Laboratwari zizewe bitarenze mu masaha 120 kandi n’ibisubizo byabo bigaragaza ko ari bazima. Nyuma yo kugera mu Rwanda barongera bagapimwa, ibisubizo byabo bakabihabwa nyuma y’amasaha 24.

Kuri ubu ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Switzland, Liechtenstein, Iceland na Norway ntibyemerewe kujya mu Bubiligi kandi abaturage b’iki gihugu na bo ntibemerewe kubijyamo.

Abantu 114,179 ni bo batahuweho corinavirus mu Bubiligi, 19,275 muri bo barakize naho 9,980 bishwe n’iki cyorezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.