U Rwanda ruri mu kiriyo kugeza Magufuli ashyinguwe

MURWANDA
Sangiza iyi nkuru abandi

U Rwanda rwamaze gutangaza ikiriyo mu rwego rwo kwifatanya na Tanzania mu kababaro k’urupfu rw’uwari Perezida w’iki gihugu,John Pombe Magufuli,wapfuye azize indwara y’umutima.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Perezida wa Repebulika y’u Rwanda  Paul Kagame, yihanganishije abaturage ndetse n’abo mu muryango wa Perezida Dr. John Pombe Joseph Magufuli.

Yagize ati: “Tubabajwe no kubura umuvandimwe akaba n’inshuti, Perezida Magufuli. Ntiduteze kuzibagirwa uruhare rwe ku gihugu cye ndetse n’akarere. Nihanganishije umuryango we n’abaturage ba Tanzania mbikuye ku mutima. Abanyarwanda twifatanyije na Tanzaniya muri ibi bihe bikomeye”.

Nyuma y’ ubu butumwa bwa Perezida Kagame bwo kwihanganisha no kwifatanya n’igihugu cya Tanzaniya mu bihe bitoroshye kirimo,ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye itangazo ryo kwifatanya n’abanya-Tanzaniya mu kababaro kubera ibihe birimo.

Kugeza ubu,Perezida yashyizeho igihe cy’icyunamo mu gihugu hose uhereye none kugeza ku munsi Magufuli azashyingurirwaho. Amabendera y’urwanda n’ay’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba arurutswa kugeza hagati mu Rwanda hose,ndetse no muri za ambasade zarwo.

Urupfu rwa  Magufuli rwamenyekanye kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Werurwe 2021, rutangajwe na visi perezida Samia Suluhu Hassan.

Leave a Reply

Your email address will not be published.