U Burundi: Mu Ntara ya Gitega niho Perezida Nkurunziza azashyingurirwa kuwa 26 Kamena 2020.

POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Kuwa 22 Kamena 2020

Tariki ya 26 Kamena uwahoze ari Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza azashyingurwa, ahazwi nki i Gitega ku murwa mukuru wa politike.

Ubutumire bwo gusezera kuri Nkurunziza buragaragaza ko abantu batumiwe mu muhango wo kumuha icyubahiro, kuri Stade ya Ngoma muri Gitega saa yine za mu gitondo ku wa 26 Kamena.

Pierre Nkurunziza yapfuye aguye mu bitaro bizwi nka Hôpital du cinquantenaire Natwe Turashoboye bya Karuzi, yishwe n’umutima tariki 8 Kamena uyu mwaka.

Abatanze ubutumire bwo guherekeza Nkurunziza, bategetse ko abagabo bagomba kuba bambaye ipantaro y’umukara n’ishati y’umweru, naho abagore bakaba bambaye imikenyero y’umweru.

Abazaza kandi bategetswe kuzaza batambaye amakositime cyangwa karuvati.

Umwe mu batanze aya makuru utatangajwe amazina, yavuze ko aho Nkurunziza azasezererwaho bwa nyuma kuri Sitade, ari naho Gen Evariste Ndayishimiye yarahiriye tariki 18 uku kwezi kuba umukuru w’igihugu.

Yagize ati “Uyu niwo mujyi Nkurunziza yakunze kubamo cyane kandi niho yakuriye, nubwo yavukiye muri Ngozi ariko yize amashuri yisumbuye muri Gitega. Iyo yabaga atari Ngozi yabaga ari i Gitega.”

Yavuze kandi ko hari n’abandi bami bagiye bategeka u Burundi kugeza bagiye batabarizwa i Gitega, bityo aka kakaba ari agace gafite icyo kavuze ku Burundi.

Nkurunziza yapfuye asize umugore Denise Bucumi n’abana batanu.


Leave a Reply

Your email address will not be published.