U Burundi bwakiriye izindi mpunzi 1208 zitahutse ziva mu Rwanda

MU MAHANGA MURWANDA
Sangiza iyi nkuru abandi

Minisiteri w’ubutegetsi bwo hagati,iterambere rusange n’umutekano mu Burundi,yatangaje ko u Rwanda rwoherereje iki gihugu irindi tsinda ry’impunzi 1208 kuwa 23 Gashyantare 2021,binyuze mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi(UNHCR).

Iyi minisiteri ikomeza ivuga ko izi mpunzi zakiriwe ku mupaka wa Gasenyi-Nemba,uhuza intara ya Kirundo ku ruhande rw’u Burundi n’iy’Uburasirazuba ku ruhande rw’u Rwanda.

Uretse izi mpunzi zaturutse mu Rwanda,u Burundi bwakiriye n’izindi 135 zaturutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo,zose hamwe ziba 1353 zikubiye mu miryango 516.

Izi mpunzi u Rwanda rwohereje,ziriyongera ku zindi 822 rwari rwoherereje u Burundi kuwa 20 Mutarama 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published.