TYAZA UBWENGE: Dore uko wagarura ibyo wasibye burundu kuri Flash Disk, Memory Card, Hard Disk, Telephone, cyangwa mudasobwa

IKORANABUHANGA TYAZUBWENGE
Sangiza iyi nkuru abandi

Iki ni igice cya mbere cy’amigisho azajya atangwa kabiri mu cyumweru, agamije gufasha buri wese wifuza kugira ubumenyi bwihariye kuri mudasobwa. Ibi byagufasha mu buzima bwa buri munsi, bityo igihe uhuye n’ikibazo ukabasha kukikemurira aho waba uri hose ntawe ubigufashijemo.

Ubusanzwe tuzi uko bimera, iyo usibye ‘documents’ zawe utabishaka cyangwa bigasibwa n’undi, ariko kubigarura kububiko bwaho byari biri bikakugora. Kurikira neza intambwe kuyindi urebe uko wabigenza.

1.Intambwe yambere

Aha bigusaba gufata mudasobwa yawe, nyuma yo kuyihuza na murandasi, sura ururubuga, unyuze aha cyangwa ugasura izina bisanzwe https://www.ccleaner.com/recuva/download.

Igikurikira ukanda ahanditse download, nkuko mubibona aha mu ifoto

2. Intambwe ya Kabiri

Intambwe ya mbere iyo irangiye neza, ugana mu bubiko bwa mudasobwa yawe, ukajya aho Recuva yibitse, ukayifungura , nyuma ugakanda ahanditse install.

3. Intambwe ya Gatatu

4. Intambwe ya Kane

iyo ugeze aha , bigusaba gufungura, ugakanda aha handitse “Run Recuva” nyuma ugategereza nanone akanya gato.

5. Intambwe ya Gatanu

6. Intambwe ya Gatandatu

Kuri iyi ntambwe, uhitamo bitewe n’icyo wifuza kugarura cyasibwe. Iyo ushaka kugarura amafoto uhitamo aho handitse “Pictures“, waba ushaka kugarura indirimbo uhitamo aho handitse “Music“, waba ushaka kugarura inyandiko nabwo uhitamo aho handitse “Documents“, waba ushaka kugarura amashusho ukanda aho handitse “Video” , waba ushaka kugarura inyandiko zari zibitse muburyo bwa zip, ni kuvuga iziri “zipped”, ukanda aho handitse “Compressed” ubundi buryo ni iyo ushaka kugarura “Emails” ho ukanda aho handitse “Emails”. Uburyo bwa nyuma ni iyo ushaka kugarura buri kimwe cyose cyari kibitse kuri flash, Memory Card, Hard disk, cyangwa mudasobwa, ukanda ahanditse “All Files”

Nyuma iyo urangije guhitamo ibyo ugarura ukanda ahanditse “Next

7. Intambwe ya Karindwi

Aha uhitamo amerekezo yibyo ushaka kugarura , iyo ari ku kubiko budakoranye na mudasobwa, uhitamo aho handitse “ In a specific Location

8. Intambwe ya Munani

Ku ntambwe ya munani, uhitamo niba wifuza kugarura ibintu byose byabitsweho kuva wagura icyo gikoresho, hanyuma ukavivura aho handitse “Enable Deep Scan” waba wifuza kugarura ibyasibwe vuba, bitamaze igihe kinini, uhareka gutyo ntuhavivura.

Nyuma ugakanda ahanditse “Start” aho ni bwo uba utangiye igikorwa nyirizina

9. Intambwe ya Cyenda

Aha ntacyo ukora uretse gutegereza bikarangira 100%.

10. Intambwe ya cumi

Iyo birangiye uhitamo ibyo ushaka ko bigaruka, ugakanda ahanditse “Recover”, ugahitamo aho ubibika.

Leave a Reply

Your email address will not be published.