Trump: Kera kabaye yambaye agapfukamunwa

KORONAVIRUSI
Sangiza iyi nkuru abandi

Kuwa 12 Nyakanga 2020

Perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika ‘Donald Trump’ yagaragaye yambaye agapfukamunwa bwa mbere kuva iki cyorezo cyakaduka muri Nzeri 2019.

Ibi byabaye ejo ubwo uyu mutegetsi yasuraga ibitaro bya gisirikare bya Walter Reed biherereye inyuma gato y’umujyi wa Washington DC, ubwo yasuraga abasirikare bakomeretse ndetse n’abaganga babitaho.

Mubyo yatangaje agisohoka mu biro bye bya White House, Perezida Trump yavuze ati;”Sinigeze mpakana nta rimwe ko udupfukamunwa twambarwa, ahubwo nemera ko hari aho ndetse n’igihe dushobora kwambarwa”.

Mbere uyu mugabo yari yatangaje ko mubyo atakora no kwambara agapfukamunwa birimo ndetse anaseka cyane uwo bahataniye kuzatorwa muri mada itaha bwana Joel Biden uhagarariye ishyaka ry’abademokarate wari ukambaye.

Gusa ejo yagize ati:”Nemera ko agapfukamunwa gakenewe by’umwihariko igihe umuntu ari mu bitaro, aho uba uganira n’abarwayi cyane cyane dore ko abo basirikare bari bamaze kubagwa, bityo rero ni iby’ingenzi kukambara”.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Televiziyo ya Fox News yavuze ko we ashyigikiye agapfukamunwa kandi ko akunda uko aba agaragara iyo akambaye.

Gusa iyambarwa ry’agapfukamunwa ryatangijwe n’ikigo cya CDC cy’Amerika kibanda mu kurwanya no gukumira indwara, aho mu kwezi kwa kane cyagiraga abantu bose inama yo kwambara agapfukamunwa mu ruhame ariko Trump akavuga ko atabikozwa.

Mu byo yavuze yagize ati: “Sintekereza ko ibyo nge nzabikora mu gihe nsuhuza ba Minisitiri w’intebe, n’abandi bakomeye- Reka ibyo sinabikora”.

Mu makuru atangazwa n’abari hafi ye, avuga ko abajyanama b’uyu mugabo bari bamaze igihe bamwingingira kwambara agapfukamunwa mu gihe agiye mu ruhame.

Kera kabayeTrump yambaye agapfukamunwa

Leave a Reply

Your email address will not be published.