Tombora y’uko amakipe azahura muri Champions Leugue yagarutse. Nguku uko amakipe azacakirana muri kimwe cya kane (1/4).

IMIKINO
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na MUTABAZI Fidele

Kuwa 10 Nyakanga 2020

Bizaba ari ibicika ku ikipe ya Manchester city izakina Umukino wa kabiri wo kwishyura na Real Madrid, umukino wabo wa mbere warangiye ari 2 bya city kuri 1 cya Real Madrid. Gusa izakomeza ikaba zatomboye ko izakina n’izava hagati Juventus na Lyon ndetse naho Bayern Munich yatsinze 3-0 Chelsea umukino ubanza, yatomboye kuzakina n’ikipe izakomeza hagati ya Barcelona cyangwa Napoli zanganyije umukino ubanza.

Gusa birasaba imbaraga nyinshi ikipe ya Manchester city muri kimwe cya kane nyuma y’uko yashimangira insinzi yatsinze mu mukino ubanza ikipe ya Real Madrid ibitego 2-1, Gusa izakomeza murizo ikazacakirana na Juventus cyangwa lyon tariki 7 Kamena 2020 kuri Sitade ya Etihad kuko umukino ubanza byari kimwe cya Lyon kubusa bwa Juventus (1-0).

Naho ikipe ikomeye cyane muri shampyona ya La Liga Real Madrid yo iramutse itsinze Manchester city nayo byazayiha amahirwe yo gucakirana na Lyon cg Juventus bitewe n’izakomeza dore ko umukino ubanza byari kimwe cya Lyon 1-0 Juventus.

Indi kipe ya RB Leipzig yo ikaba izacakirana na Atletico Madrid izwiho gukina umukino w’ugarira cyane zo zamaze kugera 1/4 cy’iyi shampiyona.

Izindi kipe zo muri iyi muri ni ikipe ya FC Barcelona cyangwa Napoli zo izakomeza ikazakira ikipe ya Bayern Munich bisa nkaho yasezereye Chelsea kuko umukino ubanza wari 3 Bya Buyern kubusa bwa Chelsea.

Undi mukino wanyuma ukazaba uhuza ikipe ya Atlanta yo mu Butariyani yatomboye kuzacakirana na Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, aho iyi mikino yose isoza kimwe cya kane izaba tariki ya 12 Kanama 2020.

Umukino wa nyuma wa shampions League ukazaba Tariki ya 23 Kanama 2020  i Libson kuri sitade ya Benefica.

Uko amakipe azacakirana muri kimwe cya kane nyuma y’imikino yo kwishyura ku makipe ubona hari ane.

Leave a Reply

Your email address will not be published.