Texas:Agapfukamunwa ntikazongera kwambarwa

MU MAHANGA UBUZIMA
Sangiza iyi nkuru abandi

Leta ya Texas yanze kumva amabwiriza y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima(OMS) ahuriweho n’ibihugu bitari bike ku isi, ikuraho kwambara agapfukamunwa ku baturage bari ku butaka bwayo.

Guhera mu cyumweru gitaha, muri leta ya Texas hazakurwaho gusaba abantu kwambara agapfukamunwa ndetse hanafungurwe ubucuruzi bwo mu ngeri zose, nk’uko Guverineri Grey Abbott yabitangaje.

Guverineri Grey wo mu ishyaka ry’abarepubulikani kuri uyu wa kabiri yagize ati: “Ubu ni igihe cyo gufungura Texas ijana ku ijana”.

Texas ni yo leta yonyine ituwe n’abaturage benshi ihagaritse bwa mbere amabwiriza yo kwirinda COVID 19.

Guverineri Grey Abbott, ashyizeho iri teka nyuma y’uko amaze igihe yotswa igitutu n’abo mu ishyaka rye, bamusaba gukuraho agapfukamunwa. Muri iyi leta kwambara agapfukamunwa nk’itegeko byatangiye guhera mu kwezi kwa karindwi 2020.

Ibi bije nyuma y’uko no mu zindi leta zirimo Michigan, Louisiana na Mississippi hamaze iminsi hakuweho itegeko ryo kwambara agapfukamunwa. Igikorwa cyo gukingira COVID 19 muri Leta zunze ubumwe za Amerika kiri gutanga ikizere cy’uko nyuma y’igihe cya hafi iki gihugu kizasubira mu buzima busanzwe.

Perezida Joe Biden yatangaje ko kugera mu mpera  z’ukwezi kwa gatanu hazaba hamaze kuboneka inkingo zihagije zo gukingira abageze mu zabukuru.

Gukuraho izi ngamba biri guteza impagarara no kutavuga rumwe ku bayobozi bo mu nzego z’ubuzima muri Amerika. Kuwa mbere umukuru w’ikigo cy’Amerika cyo kurwanya no kwirinda indwara (CDC) yatanze ubutumwa bw’imburira agira ati: “Hashobora kubaho ubwiyongere ku nshuro ya kane bw’abandura mu gihe iki gihugu cyaba kigize ukwirara”.

Imibare y’abakingirwa Covid 19 muri leta zunze ubumwe z’amerika igaragazako hari ikizere cy’uko icyorezo kizageraho kigacogora. Gusa biracyari imbogamizi mu bihugu bya Afurika nk’uko byatangajwe na Perezida Paul Kagame mu kiganiro aherutse kugirana n’umunyamakuru wa CNN Richard Quest.

Leave a Reply

Your email address will not be published.