Team Rwanda yegukanye imidari irimo n’uwa zahabu

IMIKINO
Sangiza iyi nkuru abandi

Umunyarwanda Tuyizere Etienne yegukanye umudali wa Zahabu naho Niyonkuru Samuel yegukana uw’Umuringa,mu isiganwa ryo mu muhanda (Road Race) rya Shampiyona Nyafurika y’Amagare ya 2021 iri kubera mu Misiri.

Kuri uyu wa Gatanu hakinwe isiganwa ryo mu muhanda ku cyiciro cy’ingimbi zakoze intera y’ibilometero 84 n’abangavu basiganwe ku ntera y’ibilometero 56.

Ikipe y’u Rwanda y’ingimbi yari igizwe n’abakinnyi bane ari bo Iradukunda Valens, Niyonkuru Samuel, Mugabo Hussein na Tuyizere Etienne.

Tuyizere yashoje isiganwa ari imbere, yegukana umudali wa Zahabu wa mbere ubonetse ku ruhande rw’u Rwanda mu gihe Niyonkuru Samuel yatwaye uw’Umuringa nyuma yo kuba uwa gatatu.

Tuyizere Etienne ukomoka mu Karere ka Nyabihu ni umwe mu bamenyekaniye mu marushanwa Umurenge Kagame Cup. Mu 2019, yabaye uwa mbere ahabwa igare n’ibihumbi 300 Frw.

Iyi midali ibiri yabonetse kuri uyu wa Gatanu, yujuje 11 Team Rwanda imaze kwegukana muri Shampiyona Nyafurika ya 2021. Irimo umwe wa Zahabu, umunani ya Feza n’ibiri y’Umuringa.

Iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 15 ndetse rikaba ryaritabiriwe n’ibihugu 15, rizasozwa ku wa Gatandatu hakina icyiciro cy’abatarengeje imyaka 23 n’abakuru mu bagore n’abagabo, bo bazakora ibilometero 98 na 140.

Leave a Reply

Your email address will not be published.