Tanzania:Magufuli yatangiye gushaka ibyangombwa byo kwiyamamariza manda ya kabiri ikurikira.

POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na MUTABAZI Fidele

Kuwa 18 Kamena 2020

Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania, yatangiye gukusanya imikono y’abarwanashyaka ba Chama Cha Mapinduzi (CCM) bamushyigikiye, kugira ngo azabashe guhagararira iryo shyaka mu matora y’umukuru w’igihugu ari imbere.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Magufuli yashyikirijwe inyandiko zizuzuzwa n’abarwanashyaka be bamwemeza nk’umukandida wa CCM, azishyikirizwa n’Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka, Bashiru Ally.

Magufuli usanzwe ari n’umuyobozi w’icyubahiro wa CCM, yageze ku cyicaro gikuru cy’ishyaka i Dodoma ari wenyine kimwe no mu 2015, bitandukanye n’abandi baherekezwa n’inshuti n’abarwanashyaka babo.

Ubwo perezida Magufuri yarahiriraga kuyobora uburundi tariki 5 Ugushyingo 2005.

Yabwiye abari aho ati “Maze kwakira inyandiko zisaba kwemezwa n’ishyaka kugira ngo nongere kwiyamamaza. Ndahita ntangira gushaka abanshyigikira guhera hano.”

Ni igikorwa kibayeho nyuma y’uko ku wa 16 Kamena, Magufuli yasheshe Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo amatora rusange yo mu 2020 arusheho gutegurwa neza nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga.

Mu cyumweru gishize CCM yatangaje ko ibikorwa byo gushaka umukandida byatangiye, aho abashaka kuyobora Tanzania na Zanzibar bahawe iminsi 15, guhera ku wa 15 Kamena kugeza ku wa 30 Kamena 2020, ngo babe bafashe inyandiko zifashishwa mu gushaka ababashyigikiye ndetse banashake imikono muri Tanzania na Zanzibar.

Abashaka kuyobora Tanzania basabwa imikono 250 muri buri karere muri 12, harimo tubiri two muri Zanzibar, naho ushaka kuyobora Zanzibar asabwa umubare nk’uwo mu duce dutatu, harimo kamwe ko muri Unguja na Pemba.

Kwemeza umukandida wa CCM bizatangira ku wa 1 Nyakanga ku buryo abakandida ku mwanya wa Perezida wa Tanzania na Zanzibar bazatangazwa ku wa 12 Nyakanga, ku musozo w’inteko rusange y’ishyaka izamara iminsi ibiri, guhera ku wa 11 Nyakanga.

Biteganyijwe ko amatora rusange muri Tanzania azaba ku wa 25 Ukwakira 2020, hatorwa umukuru w’igihugu n’abagize inteko ishinga amategeko.

Umuyobozi w’igihugu cya Tanzania John Pombe Magufuri mu ifoto ngari.

Leave a Reply

Your email address will not be published.