Tanzania:Inkongi yibasiye umusozi wa Kilimanjaro

MU MAHANGA
Sangiza iyi nkuru abandi

Umusozi wa Kilimanjaro, ari na wo muremure muri Afurika,  wibasiwe n’inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye.

Ni inkongi yatangiye kwibasira uyu musozi ku gicamunsi cyo ku Cyumweru, aho ubu abaturage bari kugerageza kuzimya ariko bakagorwa n’ubutumburuke bw’uyu musozi.

Ibirimi by’uyu muriro biragaragara no ku muntu uri mu bilometero mirongo uvuye kuri uyu musozi.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho mu kigo kireberera pariki zo muri Tanzania, Patrick Shelutete, mu itangazo yashyize hanze yavuze ko bakiri gukora iperereza ngo bamenye neza icyateye iyi nkongi.

Umusozi wa Kilimanjaro ni wo muremure ku mugabane wa Afurika kuko ufite uburebure bwa metero 5895. Kilimanjaro si umusozi muremure muri Afurika gusa ahubwo ni na wo muremure ku Isi mu misozi itari mu ruhererekane rw’iyindi.

Kilimanjaro kandi ifite umwihariko wo kuba umwe mu misozi mike muri Afurika ihorana urubura ku gasongero, bikaba na bimwe mu bituma usurwa n’ibihumbi bya ba mukerarugendo buri mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published.