Tanzania: Umuhanzi Diamond Platanumz yahaye gasopo abakobwa bamusebya ko bakundana ngo ko banabyaranye.

IMYIDAGADURO
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na MUTABAZI Fidele

Kuwa 27 Kamena 2020

Umwe mu bahanzi bakomeye cyane mu muziki hano muri Afrika y’uburasirazuba’ “Diamond Platnamz” mu kuvuga akamuri kumutima, abinyujije kurukuta rwe rwa instagram yabwiye abakobwa n’abagore bagenda bavuga ko bakundana ngo banabyaranye ko bibeshya atari byo, ahubwo bashaka kumwicira izina.

Ibi yabivuze nyuma y’uko abakobwa benshi bagaragaye ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko basohokana nawe kandi benshi muri bo bakaba batwite abandi barabyaye bavuga ko abana ari ab’uyu muhanzi.

Mu kubinyuza kuri instagram, Diamond yagize ati:” Nshimiye bashiki bacu badahwema gukomeza kutwereka urukundo rwinshi umunsi ku munsi badukunda, ndabashimira kandi ndanabakunda cyane ariko bo kabyara koko, niba bazi ko tutigeze dukundana cyangwa ngo turyamane ni gute bagenda bavuga ko dukundana cyangwa ngo twabyaranye? Muby’ukuri ntago ari byiza kandi ntan’umuntu numwe wabyishimira, rwose ngewe nta muntu n’umwe nshaka gusebya ku mbuga nkoranya mbaga ndabakunda cyane kandi ndabashimira ku nkunga yanyu ikomeye mukomeje kuntera.

Leave a Reply

Your email address will not be published.