Sudani y’Epfo:Leta yahagaritse gukoresha imbuga nkoranyambaga hirindwa imyigaragambyo

MU MAHANGA POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Kuri uyu wa mbere, serivisi za interineti muri Sudani y’Amajyepfo zafunzwe ndetse abashinzwe umutekano bajyanwa mu mihanda nyuma yuko abarwanashyaka basabye imyigaragambyo yo kwamagana leta ya perezida Salva Kiir.

Imihanda yo muri iki gihugu cyane cyane mu murwa mukuru Juba,yari ituje bidasanzwe nyuma y’uko abarwanashyaka n’imitwe irwanya Salva Kiir bahamagariye abaturage imyigaragambyo yo kwamagana leta ye.

Nyamara ku rundi ruhande Perezida w’iki gihugu Salva Kiir ateganya kuvugana n’abadepite mu nama itangiza inteko ishinga amategeko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.

Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters,ntiyemeza ko hari ikimenyetso cy’intambara cyagaragaye kuri uyu wa mbere w’imyigaragambyo yabereye mu murwa mukuru Juba. Abarwanashyaka bigaragambyaga bavuze ko bihishe kubera impamvu z’umutekano wabo.

Ibi byabaye nyuma y’uko polisi ku wa gatanu w’icyumweru gishize yaba yarahise ikura mu myigaragambyo amagana y’abantu n’amamodoka yabo.

Sudani y’Amajyepfo yakunze kuvugwamo intambara ya politiki nyuma yo kwemerwa n’umuryango w’abibumbye nk’igihugu kigenga, bituma iki gihugu gikomeza kugaragara mu bihugu bikennye bya Afurika nyamara gikize cyane kuri peteroli.

Leave a Reply

Your email address will not be published.