Sudani y’Epfo: Igihugu cyahagaritswe byagateganyo muri AU kubera kutishyura imisanzu igera kuri 9,000,000$.

MU MAHANGA
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na MUTABAZI Fidele

Kuwa 21 Kamena 2020

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wahagaritse Sudani y’Epfo by’agateganyo nyuma y’uko itishyuye imisanzu yayo ya buri mwaka igera kuri miliyoni icyenda z’amadolari.

Ambasade ya Sudani y’Epfo muri Ethiopia yandikiye Guverinoma ya Sudani y’Epfo iyimenyesha uwo mwanzuro wafashwe nyuma yo kunanirwa kwishyura imisanzu mu gihe cy’imyaka itatu ishize.

Umuvugizi wungirije wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga muri Sudani y’epfo, Hakim Edward yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua ko guhagarikwa kw’icyo gihugu bitacyambura ububasha bwo kuba umunyamuryango wa AU nubwo kitemerewe kwitabira inama z’uwo muryango.

Hakim yavuze ko bari gukorana na Minisiteri y’imari kugira ngo barebe uko bishyura ayo madeni haba muri AU no mu yindi miryango mpuzamahanga icyo gihugu kirimo.

Sudani y’Epfo yabaye umunyamuryango wa 54 wa AU muri Nyakanga 2011.

Sudani y’Epfo yananiwe kwishyura imisanzu ya AU none yahagaritswe by’agateganyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.