Shaddyboo yahawe inkwenene nyuma yo kwiyita umwamikazi w’ubwiza [Video]

IMYIDAGADURO MURWANDA
Sangiza iyi nkuru abandi

Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Twitter Shaddyboo yashyize amashusho y’iminota mike kuri konti ye ya Instagram yerekana ubwiza bwe mu isura ari kuyikoramo ndetse n’ikimero cye yicaye ku ntebe maze munsi y’ayo mashusho akurikizaho ubutumwa buvuga ko ariwe mwamikazi w’abeza ndetse ko ariwe gipimo cy’ubwiza mu karere. Yagize ati: “Ndi umwamikazi w’ubwiza! Nkaba igipimo cy’ubwiza mu karere.”

Nyuma y’ayo magambo yari anyujije kuri konti ye ya Twitter yahise ahagurutsa abamukurikira maze bandika bamuha inkwenene, bamwe bati uri Delila abandi bati genda wa mugore we ugira ’confidence’. Gusa hari bamwe bavuze ko bamwikundira ndetse banashima igipimo cy’ubwiza bwe bamubwira ko ari mwiza cyane.

Official account@Shaddyboo@shaddyboo__92

Nyuma y’aho benshi mu bamukurikira batangiye kubona ubu butumwa, bamwe batangiye kumwibasira bamuha inkwenene bitewe no kutemeranya nawe.

Uwitwa Juru Sano kuri Twitter yagize ati: “Ariko wa mugore we genda ugira confidence. Courage komeza wiryohereze ubuzima bwawe, n’ubundi nabonye nta n’iribi ryawe, ubanza uri umunyamahoro!.” N’abandi baboneyeho bandika ibyo batekereza nkuko bigaragara hano.

Shaddyboo yahawe inkwenene nyuma yo kwiyita umwamikazi w’ubwiza

Uwitwa Kutaurice we yanditse agira ati: “Ukaba indaya Delira mu kinyejana cya Covid.’ ” 

Shaddyboo yahawe inkwenene nyuma yo kwiyita umwamikazi w’ubwiza
Gatete Justin we ntiyigeze akozwa cyangwa ngo akangwe n’ubwiza bwa Shaddyboo ahubwo amusaba kuzifata amashusho abyutse mu gitondo kare maze arebe ati “Ibyo birungo uzifate video ubyutse mu gitondo kare turebe”. Mukunzi Fabrice we yemeranyije nawe ndetse amubwira ko n’ibimenyetso bihari agira ati: ’’Yeah nibyo uri mwiza kuko factors zirahari… Keep shining dear, Abanzi baganye”.

Shaddyboo yahawe inkwenene nyuma yo kwiyita umwamikazi w’ubwiza

Reason Swadiq @ReasonSwadiq260 we ati: “Hhhhh ngo uriki? Ubwiza bwimbwa ntibuyibuza kurya amazira ntoki!! Niba urimwiza ko utiyamamaza ngo utorwe nka miss Rwanda?”

Shaddyboo yahawe inkwenene nyuma yo kwiyita umwamikazi w’ubwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published.