Samia Suluhu Hassan agiye kuba Perezida wa mbere w’umugore muri EAC

MU MAHANGA POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Samia Suluhu Hassan,umugore wari Visi Perezida wa Tanzania,agiye kuba Perezida wa mbere w’umugore muri Afurika y’Uburasirazuba nyuma y’urupfu rwa Perezida Magufuli.

Nk’uko biteganywa n’itegeko nshinga rya Tanzania,Samia araza kurahira mu masaha 24 nyuma y’urupfu rwa Magufuli,aho azayobora Tanzania mu gihe cya manda cyari gisigaye kugeza muri 2025. amia Suluhu Hassan agiye kuba Perezida wa mbere w’umugore muri EAC

Urupfu rwa Magufuli rwatanjajwe na Visi Perezida we mu butumwa yacishije kuri television y’igihugu (TBC).

Leta yatangaje ko Perezida Magufuli yahitanywe n’ikibazo cy’umutima ku bitaro v
bya Mzena mu mujyi wa Dar es Salaam, umurwa mukuru w’ubukungu wa Tanzania.

Nk’uko byatangakwe,Magufuli apfuye yarari kuvurwa n’umuhanga mu by’umutima wo ku bitaro Jakaya Kikwete.

Madamu Samia yatangaje iminsi 14 y’ikiriyo aho ibendera ry’igihugu rizururutswa kugeza hagati.

Leave a Reply

Your email address will not be published.