Salah yatangaje ko ashaka kwigumira muri Liverpool

IMIKINO
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na Fidele MUTABAZI

Kuwa 1 Nyakanga 2020

Umukinnyi ukunzwe n’abatari bake ku isi, ukina asatira izamu Muhamed Salah yatangaje ko yumva akishakira kuguma akina muri Liverpool ndetse ko bibaye na byiza byaba igihe kinini” Yanavuze ko yizeye neza ko hari byinshi benda kugeraho bihambaye”.

Uyu Rutahizamu w’imyaka 27 y’amavuko ni we watinze ibitego byinshi muri liverpool ndetse banatwarana shampiona iyi kipe yaherukaga hashize imyaka 30 yose.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Misiri yageze muri iyi kipe mu mwaka wa 2017 , we n’ikipe ye batwaranye ibikombe bitandukanye nka Champions league y’iburayi ndetse ni igikombe cy’isi cy’amakipe akina shampiona azwi nka(clubs).

Yatangarije igitangazamakuru cya sport kizwi nka BeIN sports ko atabona uko yerekana amarangamutima y’ibyishimo amusaga k’umutima hari hashize igihe kinini iyi kipe itabikozwa.

Mu kuvuga akamuri k’umutima yagize ati:”Nishimiye kuba hano kandi ndahakunda ndetse nizeye ko nzahaguma igihe kinini kuko umwuka uri aha utandukanye n’ahandi hose’.

Uyu musore amaze gutsinda ibitego 92 mi mikino 145 yakinnye kuva yagera mu iyi kipe harimo 21 yatsinze mu mikino 41 yakinnye uyu mwaka w’imikino aho ugereye aha.

Mu mwaka wa 2018 mu kwezi kwa Nyakanga nibwo yasinye amasezerano mashya y’imyaka itanu, gusa byakunze kuvugwa ko yaba yazigira muyindi kipe imuhemba agatubutse.

Iyi kipe n’ubwo isigaje imikino irindwi yamaze kwegukana igikombe kuko ubu irusha Manchester City iyikurikiye amanota 23 yose.

Iyi kipe biravugwa ko ishobora kuza kuzaca umuhigo w’amanota menshi ubwo shampiyona izaba isozwa mugihe aka gahigo kari aka Manchester City bazakina ejo kuwa kane.

Salah yoneyeho ko bamaze kumenyerana neza cyane kandi bumvikana kuko bahuza, bizanatuma ikipe igera kubindi bikomeye cyane,ibyiza biri imbere”.

Leave a Reply

Your email address will not be published.