Sadate yavuze ko Rayon Sports imaze gusinyisha abakinnyi batanu,ubu hasigaye babiri.

IMIKINO
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na MUTABAZI Fidele

Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yevuze ko imaze kugura abakinnyi batanu bashya mu gihe ikomeje ibiganiro n’abandi babiri kugira ngo izabe ari ikipe ikomeye mu mwaka utaha w’imikino.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda none tariki 12 Kamena 2020, Munyakazi yavuze ko Rayon Sports imaze gusinyisha abakinnyi batanu mu gihe ikomeje ibiganiro n’abandi babiri.

Umuyobozi wa Rayon Sports yirinze gutangaza aba bakinnyi, avuga ko bizakorwa guhera tariki ya 21 Kamena ubwo isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi rizaba rifunguye .

Umaze kumenyekana wamaze kwerekeza muri iyi kipe ni Uwiringiyimana Christophe ukina inyuma ku myanya itandukanye irimo ibumoso, uyu akaba yarakiniraga Gicumbi FC.

Abandi bavugwa ko baganiriye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports barimo Michael Sarpong wasabye imbabazi, Mugheni Kakure Fabrice wasezeye ikipe ariko nyuma akisabira ko bakongera kuganira akongera amasezerano ndetse na Hakizimana Muhadjiri wifuza miliyoni 15 Frw.

Mu kiganiro yagize ati “Gahunda dufite ni iyo guhatanira ibikombe nk’ibisanzwe . Abakinnyi twasinyishije ni abamenyereye shampiyona barimo n’abanyamahanga tubona ko bashobora kutugeza ku bikombe.

Hakizimana Muhadjiri wamaze gutandukana na Emirates FC yakiniraga mu Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ategerejwe i Kigali mu minsi iri imbere.

Munyakazi Sadate avuga ko nubwo babuze abakinnyi benshi, mu mwaka utaha bazaba bafite ikipe ihanganira igikombe, ariko hari n’abandi bakinnyi batandatu bakiri bato bazazamurwa, bamwe bagatizwa andi makipe.

Leave a Reply

Your email address will not be published.