Rwatubyaye Abdul yeretswe urukundo n’umukunzi we ku munsi we w’amavuko

IMIKINO URUKUNDO
Sangiza iyi nkuru abandi

Umukinnyi w’umupira w’amaguru , Rwatubyaye Abdul, ari mu byishimo byiyongereye mu bindi ku bw’amagambo yabwiwe n’umukunzi we ubwo gizihizaga isabukuru y’amavuko.

Isabukuru ya Rwatubyaye, iba buri tariki 23 Ukwakira. Muri uyu mwaka wa 2020, Rwatubyaye yujuje imyaka 24 y’amavuko amaze abonye izuba.

Kuri uyu munsi, Hamida, umukunzi wa Rwatubyaye yamwifurije isabukuru y’amavuko anamusabira ku Mana ngo izamuhe ibyishimo by’ubuziraherezo no gukabya inzozi ze.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Hamida yagize ati“Amagambo ntabwo yagaragaza uburyo uri uw’umwihariko kuri njye. Kuri uyu munsi ndasenga Imana ngo ihaze ibyifuzo byawe mu buzima iguhe ibyishimo by’ubuziraherezo, ikabye inzozi zawe. Isabukuru nziza mugabo nkunda. Warakoze ku wo uri we n’ibyo ukora, ndagukunda cyane.”

Rwatubyaye ntiyakunze kumvikana mu nkuru z’urukundo nk’ibindi byamamare, gusa ubu ubona yishimiye kugaragaza urukundo rwe na Hamida.

Kuri ubu, Rwatubyaye Abdul akinira Colorado Springs Switchbacks FC yo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika. Yanakiniye amakipe nka APR FC na Rayon Sports.

Leave a Reply

Your email address will not be published.