Rwandair yahagaritse ingendo muri Zimbabwe,Zambia na Afurika y’Epfo

MURWANDA
Sangiza iyi nkuru abandi

Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere RwandAir, yatangaje ko yahagaritse ingendo zerekeza mu bihugu bitatu byo muri Afurika y’Amajyepfo, ari byo Afurika y’Epfo, Zambia na Zimbabwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’ubwoko bushya bwa COVID-19 yihinduranyije.

Ibi byavuzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bwa RwandAir ku Cyumweru, icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo ingendo zerekeza Johanesburg na Cape Town muri Afurika y’Epfo, i Lusaka muri Zambia  na Harare muri Zimbabwe kiratangira kubahirizwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Gashyantare 2021.

Itangazo riragira riti: “Hashingiwe ku mpungenge z’ikwirakwira ry’ubwoko bushya bwa COVID-19 ku rwego mpuzamahanga, bukaba bwiganje muri Afurika y’Epfo, RwandAir ihagaritse ingendo zose zerekeza i Johanesburg na Cape Town, i Lusaka n’i Harare guhera  tariki ya 8 Gashyantare 2021.”

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’ibyumweru bigera kuri bibiri Leta y’u Bwongereza ifashe icyemezo cyo guhagarika ingendo z’indege ziva mu bihugu birimo n’u Rwanda, kubera impungenge z’ikwirakwira ry’ubwoko bushya bw’icyorezo cya COVID19 bwagaragaye bwa mbere muri Afurika y’Epfo.

U Rwanda rwasabye Leta y’u Bwongereza ibisobanuro birambuye kandi bishingiye kuri siyansi ku cyemezo icyo gihugu cyafashe cyo gukumira abagenzi bavuye cyangwa banyuze mu Rwanda hadashingiwe ku isuzumwa ryakozwe mu buryo bwa Siyansi.

Ubu bwoko bushya bwa COVID-19 ntiburagaragara mu Rwanda nk’igihugu cyashyizeho  ingamba zisaba abasohoka mu gihugu n’abakinjiramo kubanza kwisuzumisha icyorezo cya COVID-19.

Leave a Reply

Your email address will not be published.