Rwanda: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Lt Col Niyomugabo anamuha inshingano nshya.

MURWANDA POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa Mbere, hagaragayemo izi mpinduka zakozwe na Nyakubahwa Paul Kagame.

Ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu kindi gihugu, aba akorera muri Ambasade. Bivuze ko Col Niyomugabo inshingano ze azajya azubahiriza anyuze muri Ambasade y’u Rwanda muri Qatar, agakora nk’Umudipolomate kandi afite ubudahangarwa. Aharanira ko Igihugu cye kigirana imikoranire myiza mu bya gisirikare n’icyo afitemo inshingano.

Muri 2015, Col Niyomugabo ubwo yari afite ipeti rya Lieutenant Colonel, yoherejwe muri Sudani y’Epfo mu butumwa bwa Loni. Icyo gihe yagiye ayoboye icyiciro cya kane cy’ingabo zishinzwe kurwanisha indege.

Col Niyomugabo yari asanzwe ayobora Ishami rishinzwe Abakozi mu Gisirikare cy’u Rwanda RDF rizwi nka J1.

Leave a Reply

Your email address will not be published.