Rusizi:Abaturage batishoboye borojwe banahabwa ibikoresho byo mu rugo

MURWANDA
Sangiza iyi nkuru abandi

Umuryango ‘Compassion International’ ubinyujije mu mushinga RW0394,watanze ibikoresho kuri bamwe mu baturage batishoboye bo mu karere ka Rusizi uranaboroza.

Imiryango yo mu murenge wa Mururu ho mu karere ka Rusizi ni yo hahawe ibikoresho birimo imyenda y’abana,uburyamo bugizwe na matora ndetse yorozwa n’inkoko.

Iyi miryango yishimiye iki gikorw cy’uyu mushinga kubwo kubagoboka muri ibi bihe bitaboroheye kubera ingaruka z’icyorezo cya covid-19,dore ko Rusizi ari n’akarere karambye muri gahunda ya ‘Guma mu rugo’.

Aba baturage bavuga ko n’ubwo bari bakennye ariko nibura hari bimwe babashaga kwigezaho, ariko ubu kubera ikendera ry’imirimo ryatewe n’ingaruka za covid-19, ngo ibintu byarabakomereye cyane. Abenshi bakoreraga muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kandi ntibakibona uko bajyayo nka mbere.

Nyirahabimana Pélagie utuye mu mudugudu wa Karanjwa, akagari ka Tara muri uyu murenge wa Mururu yagize ati: “Ubukene bwarushijeho kuba bwinshi. Muri iyi minsi abaturage bambukiraga kuri jeto(jeton), tukajya gushakishiriza muri Congo mu tuntu tunyuranye nk’ubucuruzi buciriritse, imirimo itandukanye twahemberwaga uwo munsi  tukayatahana, ubu tukaba tutayibona”.

Akomeza avuga ko ubu abemerewe kugenda ari abafite laissez- passe abandi batemerewe.

Aha ni ho bahera bashimira cyane uyu mushinga wabahaye inkunga dore ko ngo n’ibikoresho byo mu rugo byari byarabashizeho.

Nyirahabima ati:”N’ibikoresho byo mu rugo byadushizeho, amasafuriya aratoboka no gusana iyatobotse bikagorana. Nk’ubu akamotora bamwe mu bana bange baryamagaho karangiritse ntibiga neza,kubera kuryama habi.”

Umushumba wa ADEPR muri paruwasi ya Kirabyo ibarizwamo uyu mushinga, Rév Serugaba Karaha Jaques asaba aba baturage gufata neza ibyo bahabwa kugira ngo birusheho kubagirira umumaro.

Ati:”Turasaba gufata neza ibi bahabwa kuko imibereho igoye ituma n’igikoresho gishaje gusimburwa bigorana. Gusa ibyo bahawe dukurikirana ko bibagirira akamaro duhereye ku matsinda yabo, cyane cyane nk’amatungo twabahaye uyu munsi n’ayo twabahaye mbere, ibikoresho by’ishuri by’abana n’ibindi nkenerwa.”

Umunyamabanga ngingwabikorwa w’uyu murenge wa Mururu,Ingabire joyeuse avuga ko muri uyu murenge hari abana batiga neza kubera imibereho mibi ndetse no kuryama habi. Akomeza asaba aba baturage ko bakimakaza kugira isuku ndetse n’ibyo bahawe ntibabigurishe ahubwo babikoresha icyo babiherewe.

Ati:”Tuzi ko abaturage bacu benshi muri ibi bihe ntabushobozi bw’amafaranga bafite ngo babe bakigondera nk’ibi bahawe. Kubafasha bikaba byumvikana bitewe n’ibihe bitaboroheye barimo. Turasaba kutibagirwa ko isuku no kurara heza ari isoko y’ubuzima bwiza. Bigakoreshwa icyo babiherewe.”

Buri wese muri aba baturage yagaragaje icyo akeneye bitewe n’ibihe arimo. Mu rwego rwo gufasha abana babo, uyu mushinga usanzwe utera inkunga mu bijyanye no kubaho neza. Ku byo bahawe buri mwana yongereweho inkoko eshatu (3) zizafasha umuryango kubona amagi n’inyama bizafasha mu mirire myiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published.