RURA yasohoye ibiciro bishya by’ingendo mu Mujyi wa Kigali no mu ntara

MURWANDA
Sangiza iyi nkuru abandi

Urwego Ngenzuramikorere, RURA,  rwatangaje ibiciro bishya by’ingendo mu Mujyi wa Kigali no mu ntara, ku modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange.

Ibi biciro bije bikurikira ibyemezo by’lnama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 12 Ukwakira 2020, yanzuye ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zifite imyanya y’abagenda bicaye zemerewe gutwara 100% by’umubare wagenwe; naho bisi za KBS zikorera mu Mujyi wa Kigali zigatwara 100% by’umubare w’abagenzi bicaye, na 50% by’abagenda bahagaze.

RURA yamenyesheje Abaturarwanda bose ko amabwiriza arebana n’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, agomba kubahirizwa guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Ukwakira 2020.

Muri ayo mabwiriza harimo kuba ibiciro by’ingendo byahinduwe ku buryo ingendo zihuza intara igiciro cyagabanyutse kiva ku mafaranga 30.8 kigera kuri 25.9 kuri kirometero. Mu Mujyi wa Kigali igiciro cyagabanyutse kiva kuri 31.9 kigera ku mafaranga 28.9 kuri km ku mugenzi.

Abagenzi barashishikarizwa gukomeza kwishyura ingendo bifashishije ikoranabuhanga. Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zirashishikarizwa guhora zifunguye ibirahure, uretse mu gihe hari imvura.

Abagenzi basabwe gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVlD-19 harimo gukaraba neza intoki bakoresha isabune n’amazi meza cyangwa umuti wabugenewe (hand sanitizer) mbere yo kwinjira mu modoka na nyuma yo kuyisohokarno.

Abagenzi barasabwa kwambara neza buri gihe agapfukamunwa, kwirinda gusuhuzanya bahana ibiganza cyangwa bahoberana, kandi bakubahiriza n’andi mabwiriza yo kwirinda COVID-19 ashyirwaho n’Inzego z’ubuzima mu Rwanda.

Kompanyi zitwara abantu mu modoka rusange zigomba kugenzura buri gihe ko abagenzi bubahiriza amabwiriza yo kwirinda no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Leave a Reply

Your email address will not be published.