RURA irashyize yemera guhindura ibiciro by’ingendo nyuma y’icyasaga no kwinangira

MURWANDA
Sangiza iyi nkuru abandi

Urwego Ngenzuramikorere(RURA), kuri uyu mugoroba wo kuwa Gatatu tariki 21 Ukwakira 2020, rumaze gushyira hanze itangazo rimenyesha Abanyarwanda ko ibiciro by’ingendo byari byashyizweho bihindutse ndetse runagena ibishya bizatangira gukurikizwa kuwa Gatanu tariki 23 Ukwakira 2020.

Iri tangazo rije nyuma y’iryabanje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga rivugako Minisitiri w’Intebe yategetse RURA gusubiza ibiciro uko byahoze mbere y’umwaduko wa Coronavirus.

Itangazo rishya rya RURA riragira riti”Hashingiwe ku byemezo by’inama Minisitiri w’Intebe yagiranye n’inzego zitandukanye, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruramenyesha Abaturarwanda bose ko ibiciro by’ingendo rusange byari byashyizweho tariki 14/10/2020 byahagaritswe mu gihe hagisuzumwa uko ubukungu bugenda bwisuganya muri ibi bihe bya Covid-19 nk’uko bikubiye muri iri tangazo.

Itangazo rivuga ko ibiciro bishya ku modoka rusange mu Mujyi wa Kigali ari 22 Frw/km naho mu ntara akaba ari 21 Frw/km.

Leave a Reply

Your email address will not be published.