Rulindo:Umwana w’imyaka 5 yishe murumuna we

MURWANDA
Sangiza iyi nkuru abandi

Umwana w’imyaka itanu wo mu murenge wa Buyoga ho mu karere ka Rulindo, ku mugoroba wo kuwa Kane tariki 15/10/2020, yishe mu rumuna we amukubise isuka ya “majagu”.

Ibi byabereye mu mudugudu wa Gakoma, mu kagari ka Mwumba, aho aba bana bombi bo mu muryango wa Nteziryayo Henry na Mutuyimana Léonille bakinaga.

Aya makuru yemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, aboneraho no kwibutsa ababyeyi kwita ku bana no kutabatererana igihe bakina, kuko bashobora gukinisha ibikoresho bibambura ubuzima.

Kayiranga yavuze ko impfu zisa n’uru ndetse n’impanuka zishobora kusigira ubumuga umwana, hari ubwo biba kubera uburangare bw’ababareberera. Yagize ati”…Hari ubwo ababyeyi barangara, aba bagakinisha ibikoresho bidakwiye cyangwa bagakinira ahantu habi. Turasaba ababyeyi kujya baba maso bagakurikirana aho abana bakinira”.

Umurambo w’uyu mwana wapfuye, wahise ujyanwa ku bitaro ngo ukorerwe isuzuma naho mukuru we yashyikirijwe ukuriye Inama y’Igihugu y’Abagore.

Leave a Reply

Your email address will not be published.