Rudeboy arashinjwa n’umugore we kumuhohotera

IMYIDAGADURO
Sangiza iyi nkuru abandi

Paul Okoye,uzwi nka Rudeboy,akanaba umwe mu bari bagize itsinda rya P Square yari ahuriyemo n’impanga ye Peter Okoye,ari gushinjwa n’umugore we Anita Okoye kuba amuhohotera akanamufata nabi.

Nyuma yo gutandukana n’umuvandimwe we,Paul Okoye ubu amaze kubaka izina ku giti cye muri muzika gusa iby’urugo rwe ntimeze neza nk’uko umugore we Anita Okoye yabitangaje.

Anita Okoye yatangaje amakuru y’ihohoterwa rye abicishije ku kinyamakuru gikorera ku mbuga nkoranyambaga cy’umunyamakuru uzwi cyane muri Nigeria witwa Cutie Julls. Mu kiganiro aba bombi bagiranye Anita Okoye yagarutse ku kababaro aterwa n’umugabo we Paul Okoye.

Mu magambo ye,Anita Okoye yavuze ko umubano we na Rudeboy utameze neza ndetse ko yashakaga kumusiga burundu bitewe n’uko nta byishimo bikiri mu rugo rwabo ahubwo harangwa n’intonganya zavuyemo gukubitwa n’umugabo we.

Yagize ati:“Hashize igihe nihanganira Paul nkanamugirira ibanga ku bintu bibi ankorera, nashatse kuba namusiga gusa mbona abana bacu babibabariramo nkanakeka ko azikosora ariko byaranze. Paul ntakiri wa wundi twashakanye yarahindutse ku buryo rimwe na rimwe iyo ntangiye ku mubwira ibitagenda neza ankubita.”

Aya makuru akimara kugera hanze yakomeje gutambutswa hirya no hino muri Nigeria byumwihariko ku mbuga nkoranyambaga aho abantu bakomeje kwibaza ku mico ya Rudeboy naho abandi bibaza niba koko uyu muhanzi bakunda yakora ibyo bintu. Gusa ku ruhande rwa Paul Okoye nta kintu arabivugaho.

Ivomo:www.netnaija.com na www.gistmania.com

Leave a Reply

Your email address will not be published.