Rubavu:Gitifu ushinjwa n’abaturage kubarandurira imyaka,avuga ko yabikoze mu nyungu zabo

MURWANDA UBUKUNGU
Sangiza iyi nkuru abandi

Ubuyobozi bw’umurenge wa Bugeshi ho mu karere ka Rubavu,burashinjwa n’abaturage kubarandurira imyaka mu mirima irenga 30 bubyita guharanira inyungu zabo.

Aba baturage baganiriye n’ikinyamakuru Bwiza,bagaragaza impungenge zo kuzicwa n’inzara birututse kuri iki cyemezo cy’umurenge uvuga ko wabikoze uharanira umutekano wabo.

Nk’uko babisobanura,mu nama ubuyobozi bw’uyu murenge bwari bwagiranye na bo umwaka ushize ngo bwababujije kuba bahinga ibigori cyangwa ibishyimbo bishingirirwa mu mirima iri muri metero 100 aho u Rwanda ruhanira urubibi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo hirindwa abazwi nk’abacoracora bahihishaga.

Umwe muri aba baturage wiyemerera ko bahahinze iyo myaka nta ruhushya babiherewe n’abari babibabujije,avuga ko byatewe no kubura imbuto y’ibirayi dore ko ngo ari byo umurenge wari wabategetse kuhahinga.

Yagize ati:”Batubwiraga ko tugomba kujya duhinga imyaka migufi nk’imboga,ibirayi na karoti. Twarahinze rero bigera aho imbuto z’ibirayi zibura ndetse n’abahinze ibitunguru babura isoko ryabyo”.

Yakomeje avuga ko biyemeje kuhahinga basa n’abiyahura cyane ko ngo babonaga Coronavirus babarindaga itari gucika,ahubwo bakabona bazicwa n’inzara maze bahitamo kuhahinga ibigori.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugeshi,Rwibasira Jean Bosco,avuga ko nta byo kuranduza bariya baturage imyaka ku ngufu byabayeho,ko ahubwo bo basabwe kubirandura ku bw’umutekano bakabikora bo ubwabo.

Ati:”Ntabwo ubuyobozi bwabaranduriye ibigori,umwanzuro wafashwe uvuga ko metero 100 zidahingwa ku bw’ibibazo by’umutekano wabo,ababirenzeho basabwa ko babyikuriramo”.

Uyu muyobozi yavuze ko ibyo kuba hari abaturage batwawe n’inkeragutabara bagacibwa amande nta byo azi,yemera ko agiye kubikurikirana.

Ku baturage bafite impungenge zo kuzicwa n’inzara ku bwo kurandurirwa imyaka,ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko ikiraje ishinga cyane ari umutekano w’abaturage yongeraho ko igihugu kitakwicisha umuntu inzara kiyemeje kumurindira umutekano.

Muri uwo murenge wa Bugeshi,abaturage bavuga ko imirima yaranduwemo imyaka irenga 30.

Leave a Reply

Your email address will not be published.