Ikompanyi yigenga “Roots Rwanda” ikorera ubucuruzi kuri murandasi ndetse ikanaremera imbuga zitandukanye ababyifuza,ikomeje guha Abanyarwanda n’abanyamahanga serivisi zirimo kubagezaho ibikoresho by’ikoranabuhanga by’amoko yose kandi by’umwimerere no kunoza inzira bigera ku bakiriya bayo.
Roots Rwanda abayizi ntibayigereranya n’izindi kompanyi zikora mwene ubu bucuruzi,kubera igabanurabiciro batanga ndetse n’uburyo bworohereza abakiriya babo kwishyura ibyo bahashye. Muri Roots Rwanda,ushobora kwishyura ukoresheje MoMo yawe ku bwoko bwa telefone bwose waba ufite.
Iyi kompanyi itanga garanti ku bikoresho byabo kandi bakagira n’uburyo bwa ‘Return Option’ aho iyo uguze igicuruzwa ugasanga ntugishimye cyangwa cyarangiritse,ukigarura bakaguha ikindi. Uretse ibi, hari no gutegurwa uburyo bwo gushyiriraho abakiriye konti babitsaho maze bikajya biborohera guhaha bakoresheje ubwizigame bwabo.
Aganira na IMIRABYO, Umuyobozi Mukuru w’ikompanyi Roots Rwanda,Muhammad Ali, agira ati: “Muri iki gihe icyizere kigenda gitakara mu isano abantu bafitanye, ntihagakwiye kwirengagizwa isano dusangiye kuko ntacyo twageraho tudafatanije, ariko iyo byagaragaye ko ifaranga rishobora gutokoza uyu mubano, biba byiza iby’amasano byigijwe ku ruhande. Ni yo mpamvu twatangije ikompanyi Roots Rwanda ngo tubashe kuremera abantu b’ingeri zose ihahiro ryo kwizerwa.”
Muhammad Ali umuyobozi mukuru wa Roots Rwanda
Muhammad Ali umuyobozi mukuru akomeza agira ati: “Roots Rwanda dufite urubuga rukoze neza kandi rubereye ijisho,dufite kandi ‘Application’ iboneka kuri Playstore ku bakoresha ‘Android’ ndetse no kuri iOS ku bakoresha iPhone. Twahisemo gutangiza iyi kompanyi itanga serivisi hashingiwe ku bwumvikane n’amategeko arengera abakora ubucuruzi mu Rwanda.”
Umuyobozi wa Roots Rwanda avuga ko bari gukora uko bishoboka kose ngo bagure isoko ryabo mu zindi ntara,aho nyuma y’Umujyi wa Kigali hazahita hakurikira Musanze mu ntara y’Amajyaruguru ndetse no mu mujyi wa Gisenyi mu Burengerazuba.
Umukozi ushinzwe ikoranabuhanga
Roots Rwanda ni rumwe mu mbuga na Application zikoze neza m’uRwanda byafashe igihe kinini ngo zikorwe neza cyane twibanze k’umutekano w’abakiriya ndetse n’abakunzi bacu, ikoze m’uburyo bworoheye buri wese kuyikoresha kandi agakorana umutekano wizewe ijana kw’ijana. mugihe mwahisemo kwishyura mukoresheje MoMo . k’urubuga
Ubusobanuro burambuye ku mikorere na serivisi zitangwa n’ikompanyi “Roots Rwanda” wabisanga ku rubuga rwayo: www.rootsrwanda.rw
Roots Rwanda kandi ninayo kompanyi yonyine OnlineShop ifite Application ya iPhone m’u Rwanda ushobora gusanga aha App Store na Playstore


Ushobora kandi kubasanga ku cyicaro cyabo giherereye mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, mu nyubako ya ‘CHIC’ kuri floor ya kabiri(2). Ushobora kandi kubahamagara kuri +250 781 308 888 / +250 733 308 888 cyangwa ukabandikira kuri Email: info@rootsrwanda.rw.

- Roots Rwanda Online Shopping
- Kigali online shops
- Kigali Rwanda Online shops
- Genuine store in Kigali Rwanda
- Online shopping in Kigali Rwanda
- Free delivery in Kigali Rwanda
- eCommerce in Kigali Rwanda
- eCommerce in Kigali Rwanda
- Online Delivery in Kigali Rwanda
- Electronics in Kigali Rwanda
- Laptops in Kigali Rwanda
- Mobile Phones in Kigali Rwanda
- Xbox in Kigali Rwanda
- Xbox in Kigali Rwanda
- PlayStation in Kigali Rwanda
- ps5 in Kigali Rwanda
- ps4 in kigali Rwanda
- Xiaomi phone in Kigali Rwanda
- Electronic shop in kigali Rwanda
- xbox series x in kigali Rwanda
- JBL Speaker in Kigali Rwanda
- Branded Electronics
- Oppo Phones in Kigali Rwanda
- iphone 12 pro price in kigali Rwanda
good news
great app also
Murakoze kuduha amakuru yuko mukora