Riderman yasohoye indirimbo yise ‘Bonita Lewinsky’

IMYIDAGADURO
Sangiza iyi nkuru abandi

Umuraperi Gatsinzi Emery wamamaye nka  Riderman, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Bonita Lewinsky’ yatunganyirijwe muri studio ye yitwa Ibisumizi Records.

‘Bonita Lewinsky’ ni indirimbo yiganjemo ururimi rw’Icyongereza, ikaba ishingiye ku nkuru y’umusore uba asaba umukunzi we kumuha umwanya bagataramana ijoro ryose binezeza.

Iyi ndirimbo yiyongereye ku zindi ziri kuri Album ya 8, Riderman yise ‘Kimirantare’, nyuma y’amasaha make ayishyize ku rubuga rwa YouTube, imaze kurebwa n’abarenga 1500.

Leave a Reply

Your email address will not be published.