Kuwa 17 Nyakanga 2020
Real Madrid yegukanye iki igikombe cya shampiyona cya 34, nyuma yuko batsinze ikipe ya Villarreal 2 -1 mu ijoro ryakeye, Rutahizamu wa Mukeba wabo Barcelona Lionel Messi avuga ko bagomba kwiminjiramo agafu bagatwara Shampions League.
Ibi byabaye amateka nyuma y’ukugaruka kudasanzwe mu iyi ikipe kwa Zinedine Zidane, kuko iyi kipe yarangije shampiyona ishize irushwa amanota 19 na mukeba wayo Barcelona kandi urebye itarigeze ihindura abakinnyi aribyo byatumye uyu mugabo Zidane agaragaza ubudahangarwa nyuma y’uko ayijemo umwaka ushize wa 2019.
Iyi ntsinzi irerekana ibihe bishya by’iyi kipe bita Los Blancos, isa n’imaze guhinduka ikipe ikomeye cyane kuva Zidane yagaruka kuyitoza bwa kabiri mu kwezi kwa gatatu umwaka ushize dore ko yayiherukagamo 2017.

Ibyo Messi yatangaje:
Ibi Messi yabitangaje nyuma y’umukino batsinzwemo na Osasuna ibitego 2-1 mu ijoro ryakeye.
Yagize ati:” Ntago twigeze twifuza gusoza shampiyona turi aho duhagaze ubu, twagaragaje gucika intege ndetse twanatakaje amanota menshi”.
Ati:” Real yakoze akazi katoroshye none dore batwaye igikombe, natwe turasabwa guhindura byinshi niba twifuza gutwara Champions League bitabaye ibyo tuzatsindwa umukino dufitanye na Napoli”.
Yasoje avuga ko abafana ba Barcelona bari mu gahinda kubera ko turi kubaha umusaruro mubi bityo tugomba kugira ibyo duhindura, gusa ibihe bibi bijya bibaho.
