RDC-Rubumbashi:Indege yagonze umumotari

MU MAHANGA UTUNTU N'UTUNDI
Sangiza iyi nkuru abandi

Indege yo mu bwoko bwa Bombardier Q400 yagwaga ku kibuga cy’indege cya Luano mu mujyi wa Lubumbashi ho muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo,yaraye ikoze impanuka ubwo yagongaga umumotari.

Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri ishinzwe ubwikorezi muri iki gihugu kuri uyu wa 14 Kanama 2021,rivuga ko iyi ndege ya Congo Airways yari itwaye abagenzi 23 yagonze uyu mumotari ubwo yari ivuye mu mujyi wa Mbuji-Mayi,ku masaha y’umugoroba.

Ubwo iyi ndege yari imaze kugera hasi,igendesha amapine yenda guparika ngo ni bwo yahitanye uyu mumotari wambukiraga mu muhanda wayo mu buryo butunguranye.

Iri tangazo rigira riti:”Muri icyo gihe cyo kugwa,indege yagonze umumotari wambukaga umuhanda wayo…ateza ibibazo.”

Kubera iyi mpanuka idasanzwe,inzego za Leta zibishinzwe zatangiye iperereza ngo hamenyekane icyaba kibyihishe inyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published.