RDC: Inzu y’Icyamamare Papa Wemba igiye kugurwa igirwe ndangamuco.

IMYIDAGADURO UBUKUNGU
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na MUTABAZI Fidele

Kuwa 20 Kamena 2020

Félix Tshiseked Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC),yatangaje ko leta iteganya kugura urugo rw’umuririmbyi w’ikirangirire muri Afurika, Papa Wemba, kugira ngo rugirwe ingoro ndangamuco.

Uyu mu Perezida yabitangaje kuri uyu wa Gatanu ushize mu nama y’abaminisitiri, ategeka abagize Minisitiri y’umuco, gusuzuma vuba ibikenewe ngo urwo rugo rugurwe rugirwe ingoro ndangamurage.

Papa Wemba yapfuye amarabira mu gitondo cyo kuwa 24 Mata 2016 nyuma yo kugwa ku rubyiniro ubwo yari mu gitaramo i Abidjan muri Côte d’Ivoire.

Ubuyobozi bwa leta ya Kongo buvuga ko kugira urugo rwa Papa Wemba, ari uguha agaciro uyu mugabo wabaye ikirangirire mu muziki wa Afurika akaba yaranafatwaga nk’ibendera ry’umuziki wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Urugo rwe ruri i Kinshasa ruzwi nka Viva La Musica, muri komini Ngaliela, ishobora kugurwa $750,000.

Jules Shungu Wembadio Pene Kikumba (Papa Wemba), yavutse kuwa 14 Kamena 1949 i Lubefu muri Congo Mbiligi. Yapfuye kuwa 24 Mata aguye mu gitaramo, bivugwa ko yaba yarazize umunaniro ukabije.

Papa Wemba yafatwaga nk’umwami w’injyana ya Rumba muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yamamaye cyane muri Afurika mu ndirimbo zakanyujijeho nka “Yo lele”, “Wake Up”,”Wake up ft. Koffi Olomide”, “Show me the way” n’izindi.

Papa Wemba wafatwaga nk’umwami w’injyana ya Rumba muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)

Leave a Reply

Your email address will not be published.