RDB yemereye inzu zikorerwamo ‘massage’ kongera gukora

AMATANGAZO MURWANDA UBUKUNGU
Sangiza iyi nkuru abandi

Kuri uyu wa Kane tariki 5 Ugishyingo 2020, Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere(RDB), cyatangaje ko gikomoreye inzu zikorerwamo ‘massage’ mu rwego rwo gukomeza kuzahura ubukungu bwashegeshwe n’icyorezo cya coronavirus.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, aya ni amabwiriza yihariye abatanga serivisi za ‘massage’ bashyiriweho agomba kubagenga mu kazi kabo mu rwego rwo kurushaho kwirinda covid-19:

  1. Gushyiraho uburyo buboneye bwo gusukura intoki, bakaraba cyangwa bakoresha umuti wica udukoko wabugenewe.
  2. Gushyiraho uburyo bwo gusukura ibyumba n’ibikoresho byo mu byumba bikorerwamo ‘massage’ n’ahandi hantu abantu bahurira.
  3. Abakora ‘massage’ n’abakiriya bagomba kwambara udupfukamunwa igihe cyose.
  4. Gushyiraho uburyo bwo guha gahunda mbere abifuza gukoresha ‘massage’ hagamijwe kwirinda ko abakiriya bahahurira ari benshi no gutanga umwanya wo gukora isuku.
  5. Gushyira nibura iminota 15 hagati y’umukiriya n’undi kugira ngo isuku ikorwe neza kandi hirindwe ko abantu benshi bahurira aho bakirirwa.
  6. Gushyira ahantu hose hahurira abantu aho bategerereza no mu bwiherero ibyapa n’amatangazo byibutsa ingamba zo kwirinda icyorezo cya covid-19 cyane cyane ibirebana no guhana intera, gukaraba intoki no kubahiriza izindi ngamba za ngombwa
  7. Gushishikariza abakiriya kwishyura hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuganga.

Leave a Reply

Your email address will not be published.